Gisagara: Hari ibisambo byazengereje abaturage bikanakubita abanyerondo

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Gisagara mu murenge wa Save haravugwa abajura birirwa bazenguruka biba mu mazu no mu mirima y’abaturage, abanyerondo bagirango baratabaye bagakubitwa.

Byavuzwe n’abaturage batuye mu Kagari ka Rwanza ko mu Murenge wa Save, aho bavuga ko hari insoresre zishyize hamwe rikora itsinda ryo gutobora amazu maze hagira uvuga bakamumerera nabi.

Bavuga ko bamaze kwisanga mu bucyene kuko uretse kuba batobora amazu nta n’umuturage ugipfa korora itungo.

Umwe mu baturage yagize ati” ikintu kitubangamiye hano muri Rwanza ni abajura kuko ntibatuma umuntu yorora agatungo kuko urakagura ntukamarane n’iminsi 2. Nta muntu wajya gusura, usanga inzu bapfumuye bakuyeho ingufuri.”

Undi ati: “noneho wahura n’umujura wiviriye nk’ahantu, waba wimanukira …akavuga ati uriya niba afite ikintu yanamvuga nuko akaba yaguhemukira!”

Nk’uko abaturage baganiriye n’itangazamakuru bakomeje babigarukaho, ngo aka gatsiko usanga gatera ubwoba abanyerondo ko mu gihe bakwitambikambi bazajya babona ingorane dore ko ngo hari igihe bajya babarwanya mu gihe barimo bacunga umutekano.

HABINEZA Jean Pau; Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko hari ingamba ziri gufatwa, kandi nihatangirwa amakuru ku gihe, umuti uzaboneka.

Yavuze ko icyo abaturage basabwa ari ugutangira amakuru ku gihe, irondo rigakazwa rikibanda aho ibisambo bikunda guhagarara, ikindi kandi kumanywa abagore n’urubyiruko birashoboka ko bakwicungira umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *