Gisagara:Icyaro cyarahindutse, ubuzima bwiza, umwihariko w’Akarere katagira Kaburimbo

Sangiza iyi nkuru

Umwihariko uzwiho mu Karere ka Gisagara ngo nuko icyaro kirimo kirahinduka umujyi ari nako ubuzima bwabahatuye buhinduka bwiza umunsi ku umunsi.
Akarere ka Gisagara ni Akarere kagaragara nk’agakennye mu uturere 30 tugize igihugu kuko kaje ku mwanya wa gatatu mu kugira ubukene buri ku kigero cya 53.3%, naho ubukene bukabije bukaba ku kigero cya 20.6% nkuko byagaragajwe n’ikigo k’igihugu kibarurishamibare muri raporo yacyo ya 2014, kakaba ari karere katagira umuhanda w’umukara (Kaburimbo) unyuramo cyangwa gakoraho ahubwo,ahubwo usanga imihanda yose ari iy’igitaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
gisagara/bwiza.com
Uwacu Dorolese atuye mu murenge wa Ndora mu Kagari ka Gisagara afite imyaka 30 yatangarije bwiza.com ko akurikije uko ubuzima bwari bumeze mu myaka 10 abona hari icyahindutse cyane mu murenge atuyemo no mu Karere kose kuko abona buri munsi batera imbere ndetse ari nako ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.
Uyu mugore yemeza ko byonyine niyo warebera ku umugore ubwabyo byakwereka ko hari icyahindutse ariko nanone akavuga ko iterambere bagezemo ryafashe impande zose kuko ubu bafite ibikorwa by’iterambere bitandukanye aho nko mu murenge wabo ushobora kubona murandasi(Internet)Telefone,imodoka,moto, kandi barahinga bakeza kuko abantu basobanukiwe uburyo bwo guhinga mu buryo bugezweho ndetse n’imyubakire ikaba igenda irushaho kuba myiza nkiyo mu migi.
Dorolese yemeza ko Akarere kabo kateye imbere ukurikije nuko mbere byari biri uhereye ko nta mihanda myiza yaharangwaga nta ni inzu nziza wabona zubakwa,amashanyarazi ntiyari hose no kuba byari bigoye kubona aho wakwivuriza.
umuturage wa Gisagara/bwiza.com
Ndagijima Simon atuye mu Kagari ka Kabumbwe mu murenge wa Mamba avuga ko ubuzima bwabo bwahindutse ku ikigero gishimishe aho bafatwaga nk’abantu barwaye amavunja babakene batagira na kimwe ariko ubu bafite ibikorwa byiganjemo ubuhinzi bakorera mu gishanga cya Kanyaru, aho banafite ababibagiramo inama ngo babashe kubikora mu buryo bugezweho kandi bakaba bahinga bakeza 100%.
Ati: “urugero naguha nuko ubundi nkatwe wasanga ikibazo cya mituweli aricyo kigorana ariko mu Kagari kacu ubu twararangije kuyitanga,ibyo nibikwereka ko twamaze guhindura imyumvire yacu, turakora tukabona amafaranga ndetse tugakemura ibibazo byacu.”
mayor-gisagara/bwiza.com
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome avuga ko nubwo bagaragaraga nkabatabava mu bukene bitewe n’indererwamo nyinshi bagiye bareberwamo, ubuzima bw’ak’ AKarere buri kugenda burushaho kuba bwiza kuko icyaro kigenda gihinduka umujyi ari nako ubuzima bw’abaturage bugenda burushaho kuba bwiza umunsi ku umunsi mu bice bitandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga kandi ko umwihariko w’Akarere ka Gisagara utuma karushaho gutera imbere ari uko babasha gukorera hamwe. Kuko Akarere gafite ibishanga byinshi kandi igice kinini kigizwe n’ubuhinzi 92 % aho ushobora gushaka ikigori keze mu gihe cy’impeshyi ukakibona,ikindi nuko Akarere kava kure kuko kari icyaro gikabije ariko ubu kakaba kari gutera imbere vuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *