Gisagara: Icyaro kirimo kirahinduka umujyi, mu ishusho y'ubukene bigeze hari intambwe yatewe

Sangiza iyi nkuru

Akarere ka Gisagara kari kazwiho icyaro ariko kirimo kirahinduka umujyi ari nako ubuzima bw’abahatuye buhinduka bwiza umunsi ku wundi n’ubwo hari ishusho yo kuba munsi y’umurongo w’ubukene babayemo.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda ), mu bushakashatsi cyakoze mu mwaka wa 2014, cyagaragaje ko akarere ka Gisagara kari munsi y’umurongo w’ubukene aho kaje mu turere twanyuma.

Bamwe mu bahatuye ndetse n’abayobozi b’akarere ka Gisagara bemeza ko hari aho bamaze kugera ukurikije uko ubuzima bwari bumeze mu gihe cyashize. Ni mu gihe kandi Gisagara ari akarere katagira umuhanda w’umukara (kaburimbo) n’umwe gakoraho, ahubwo usanga imihanda yose ari iy’igitaka.

Gisagara NISR

Uko uturere duhagaze mu kuba munsi y’umurongo w’ubukene

Uwacu Dorolese atuye mu murenge wa Ndora mu Kagari ka Gisagara, afite imyaka 30, yatangarije bwiza.com ko akurikije uko ubuzima bwari bumeze mu myaka 10 abona hari icyahindutse cyane mu murenge atuyemo no mu karere kose, kuko abona buri munsi batera imbere ndetse ari nako ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.

Dorolese yemeza kandi ko byonyine niyo warebera ku mugore ubwabyo byakwereka ko hari icyahindutse, ariko na none akavuga ko iterambere bagezemo ryafashe impande zose kuko ubu bafite ibikorwa by’iterambere bitandukanye, aho mu murenge wabo ushobora kubona murandasi (Internet), telefone, kubona aho uhahira, amavuriro wakwivurizamo igihe ufashwe n’indwara , imihanda myiza n’ubwo atari kaburimbo ariko iragendeka, imodoka zitwara abagenzi, moto n’ibindi bigaragaza iterambere.

Agira ati: “aha twateye imbere rwose si nka mbere, turahinga tukeza kuko abantu basobanukiwe uburyo bwo guhinga mu buryo bugezweho, ndetse n’imyubakire ikaba igenda irushaho kuba myiza nk’iyo mu mijyi, yewe iterambere ryatugezeho mu buryo bwose kuko ubu n’amashanyarazi amaze kugera henshi hatandukanye mu karere kacu.”

Aha akaba ariho ashingira yemeza ko Akarere kabo kateye imbere akurikije uko mbere byari biri uhereye ko nta mihanda myiza yaharangwaga, nta nzu nziza wabona zubakwa, amashanyarazi ntiyari hose no kuba byari bigoye kubona aho wakwivuriza.

WhatsApp Image 2017 11 27 at 9.23.39 AM

Guest house yakira abashyitsi yubatswe mu karere ka Gisagara

Ndagijima Simon atuye mu kagari ka Kabumbwe mu murenge wa Mamba, avuga ko ubuzima bwabo bwahindutse ku kigero gishimishe aho bafatwaga nk’ abatindi, barwaye amavunja b’abakene batagira na kimwe, ariko ubu bafite ibikorwa byiganjemo ubuhinzi bakorera mu gishanga cy’Akanyaru, aho banafite ababibagiramo inama ngo babashe kubikora mu buryo bugezweho kandi bakaba bahinga bakeza 100%.

Ati: “urugero naguha ni uko ubundi nkatwe wasangaga ikibazo cya mituweli aricyo kigorana ariko mu kagari kacu twe tuzitanga mbere y’abandi bose, ibyo ni ibikwereka ko twamaze guhindura imyumvire yacu, turakora tukabona amafaranga ndetse tugakemura ibibazo byacu.

Ikindi kandi mu kagari kacu hano ku Kanyaru hari kubakwa uruganda rw’amashanyarazi ya nyiramugengeri, aya nayo yaduhaye akazi ko gukora muri uru ruganda tubafasha gucukura nyiramugengeri ndetse hari n’abandi bafitemo imirimo itandukanye.

Mayor Gisagara

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome

Akarere ka Gisagara ngo n’ubwo bagaragaraga nk’abatarava mu bukene bitewe n’indorerwamo nyinshi bagiye bareberwamo, umuyobozi w’akarere Rutaburingoga Jerome, avuga ko ubuzima bw’aka karere buri kugenda burushaho kuba bwiza kuko icyaro kigenda gihinduka umujyi ari nako ubuzima bw’abaturage bugenda burushaho kuba bwiza umunsi ku umunsi mu bice bitandukanye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Avuga kandi ko umwihariko w’akarere ka Gisagara utuma karushaho gutera imbere kubera ko babasha gukorera hamwe, akarere gafite ibishanga byinshi kuko kagizwe n’ubuhinzi 92 % aho ushobora gushaka ikigori cyeze mu gihe cy’impeshyi ukakibona, ikindi ni akarere kava kure kuko kari icyaro gikabije ariko ubu kakaba kari gutera imbere vuba vuba.

Ati “ twateye imbere akarere kacu kamaze kugera kuri byinshi , iyo urebye abaturage bacu ubona ko hariho impinduka zikomeye, dufite amashyirahamwe y’abagore abafasha kwiteza imbere no guhanga imirimo itandukanye, urubyiruko rwacu rwashyiriweho udukiriro tubafasha kwiga imyuga kugirango babashe kugira ubumenyi bwo kwibeshaho no guteza igihugu imbere. Muri make nakubwira ko ubuzima bw’abatuye Gisagara buri kuva mu bubi bujya mu bwiza. Haba mu bikorwa remezo , imihanda, nubwo itarimo kaburimbo ariko ikoze neza.

Dufite Guest house yakira abashyitsi ku buryo usuye akarere utabura aho urara cyangwa ufatira amafunguro , dufite sitade ikorerwamo imikino itandukanye y’intoki (Gymnase Gisagara) ifite ibibuga imbere no hanze kandi ikaba ishobora kwakira abantu ibihumbi cumi na bibiri (12000) bicaye neza.”

Akarere ka Gisagara mu mihigo y’umwaka wa 2016/2017 kaje mu turere 5 twa nyuma kuko kaje ku mwanya wa 26, mu gihe mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare
NISR
(National Institute of Statistics of Rwanda ) bwakoze mu turere 30 (Integrated Household and Living condition survey 2013/14), cyagaragaje ko akarere ka Gisagara kari ku mwanya wa gatatu mu kugira ubukene buri ku kigero cya 53.3%, naho ubukene bukabije bukaba ku kigero cya 20.6% .


Urebye kuri iyi karita uturere turi mu mutuku nitwo tukiri munsi y’umurongo w’ubukene bukabije, tugakurikirwa n’uturi mu muhondo , uturi mu bukene budakabije, naho ubururu bwerurutse hagaragaramo uturere dukize cyangwa se tudafite ibibazo bidushyira munsi y’umurongo w’ubukene aho dukurikirwa n’uturi mu ibara ry’ubururu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Mecky Kayiranga@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *