Gisagara:Imfashanyo zagenewe abatishoboye zihabwa abacuruzi n’abarimu

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu batishoboye bo mu Karere ka Gisagara baravuga ko bahura n’akarengane ku mfashanyo bagenerwa kuko ngo aho kugirango bayibone, ihabwa abafite amikoro nk’abarimu n’abacuruzi.

Bavuga ko ngo habamo amanyanga kuko ubwo bufasha buhabwa abarimo abarimu, abacuruzi n’abamotari abandi bagasabwa kubanza guhinga mu mirima y’abayobozi.

Ubufasha butungwa agatoki, ni amafaranga ahabwa abagore n’abakobwa batwite, abageze mu za bukuru, ubugoboka abahuye n’ibiza cyangwa kurumbya imyaka.

Ababangamiwe n’iki kibazo by’umwihariko ni abatuye mu mirenge ya Ndora, Mamba, Kibirizi, na Mugombwa aho batoranyirizwa mu nteko z’abaturage ariko bagakurwa ku rutonde n’abarimo abashinzwe imibereho myiza mu midugudu.

Bavuga ko hari n’aho bamwe mu bayobozi b’utugari basaba abaturage kubahingira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abahabwa ubu bufasha.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yagize ati”bamara kukwandika ejo wasubirayo ngo ntabwo urimo, habamo ikimenyane, hari abajyamo ubona banafite ukuntu bameze”.

Undi ati “ndibaruza abandi bagasohoka njye sinsohoke, nibaruje inshuro zirenga enye”.

Rutaburingoga Jerome, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo ibyo atari ibyo gushyigikira, ariko umuturage atariwe ugena ukwiye kujya ku rutonde rw’abahabwa ubufasha cyane ko ngo urushyizweho adahita abuhabwa.

Ati “ibyo ntabwo tubishyigikiye kubera ko ukennye si we ujonjora abandi bakennye, ibyo gushyirwa ku rutonde, ntabwo abashyizwe ku rutonde bose bahita bafashwa ako kanya bigendana n’ubushobozi uko buza, bigendana n’igihe hari n’ibishobora gufata umwaka”.

Aba baturage bavuga ko hakabaye hashyirwaho umurongo uhamye nko gukora intonde zizwi zituma nta barusahurira mu nduru baboneka ikindi inzego zibishinzwe zikabikurikiranira hafi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *