Inzu zisaga 20 zasenyutse, ibindi bikorwa bitandukanye birangirika mu Murenge Gishubi mu Karere ka Gisagara nyuma y’imvura ikabije yaguye kuri uyu wa Mbere.
Abasenyewe ndetse n’abafite ibyabo byangiritse kuri ubu barasaba inkunga nyuma yo gusigwa iheruheru n’iyi mvura.
Abaturage bavuga iyi mvura yatangiye kugwa ahagana saa saba zishyira saa munani za nimugoroba, aho bemeza ko yagwanye ubukana budasanzwe kuko yari yuzuyemo urubura n’umuyaga bidasanzwe.
Zimwe mu nzu z’abaturage zasenyutse burundu mu gihe izindi zangiritse ni nako kandi imyaka myinshi yarengewe n’amazi mu bishyanga.
Aba baturage barasaba ubufasha kugira ngo bamwe babone aho kurambika umusaya nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.
Cyambari Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishubi, aravuga ko ubuyobozi bwatangiye gucumbikishiriza abaturage bafite inzu zaguye mu gihe bagishakisha ubundi bufasha.
Imibare y’ibanze ivuga ko ibyumba bibiri byo ku kigo cy’ishuri ribanza rya Muyinga byasenywe n’umuyaga byari bisakajwe amabati agera ku 100 kimwe n’icyumba cy’umukobwa.
Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Muduha na ho igihande kimwe cy’ishuri cyagurutse hangirika amabati agera kuri mirongo irindwi n’igikoni cy’amabati 40 kirasenyuka.
Hagati aho ariko umubare w’ibyangijwe n’iyi mvura ushobora kwiyongera mu gihe ibyangiritse byose byaba bimaze kubarurwa.


