Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buravuga ko imikorere mibi hagati y’inzego z’ubuyobozi ari kimwe mu byatumye aka karere kaza mu myanya ya nyuma mu mihigo y’umwaka wa 2016/2017, dore ko kaje ku mwanya wa 26 mu turere 30, kakagira amanota 75,66%.
Ni umwanya utarishimiwe n’inzego z’ubuyobozi kuva ku mukuru w’umudugudu kugera ku Munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ushinzwe ubuhinzi, Fulgence Nsengiyumva, ari nawe ureberera aka karere.
Umuyobozi w’akarere, Rutaburingoga Jerome, hari ingingo esheshatu agaragaza ngo zatumye batesa imihigo, ubu akaba arizo zigiye kwitabwaho ku buryo akarere kazaza mu myanya y’imbere mu mihigo y’umwaka utaha.
Izo ngingo, harimo iyo gucumbagira kw’imikoranire hagati y’inzego [bigomba guhinduka]; harimo kandi kumva neza ibyo bakora [kuko ngo iyo bitumvikana, bamwe babikora nabi..]; Gukunda ibyo bakora n’abo babikorera [aribo baturage]; kwemera amakosa bakayigiraho hanyuma bagakomeza imbere, kumva vuba [mu nyungu rusange] nta gutinda mu isesengura [analysis] ritari ngombwa cyane ko ngo u Rwanda ari igihugu kiri kwihuta, kugira amahitamo hamwe n’uruhare rw’abaturage.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku rundi, asaba abayobozi bandi guhindura imikorere.
Ati “ kureba buri wese ko ari muri wa murongo, kureba ko mu ikipe buri wese ahagaze mu mwanya kandi arimo gukina neza, ni inshingano hano nk’abayobozi dufatanije, kugira ngo ya nyungu rusange, cya gisubizo rusange tubashe kubigeraho”.
Akomeza agira ati “ dukomeze umurava rero, dukomeze ishema, ishyaka n’ibyo dukora, n’aho dukorera tuhatekereza, intego aruko n’utundi turere twazifuza kuba Gisagara, bakifuza gutura muri Gisagara. Gisagara nziza, yera, abantu bunguka, Gisagara abantu bakorana neza, numva ariyo vision na mission.”
Abayobozi bandi biteguye gukora bate?
Bamwe mu bayobozi mu nzego zindi, bavuga ko biyemeje kurushaho kunoza imikorere, kugira ngo bazabashe kwesa imihigo y’umwaka utaha
Umuyobozi w’ibitaro bya Kibirizi, Dogiteri Ndatimana Fred avuga ko biyemeje kurwanya impfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka kwa muganga; bagateza imbere uburyo bwo kuboneza urubyaro no gutanga service nziza bita ku barwayi.
Umukuru w’umudugudu wa Nyarurama wo mu Murenge wa Gishubi, Havugiyaremye Jean Damascene, avuga ko biyemeje kujya batanga amakuru, ku bibazo bihari mu midugudu kugira ngo bishakirwe umuti, birimo kutagira ubwisungane mu kwivuza ku baturage, abana bata amashuri n’ibindi.
Ni nako bimeze kandi ku bafatanyabikorwa b’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abarezi n’izindi ngeri z’abayobozi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambajinema M.Jeanne/Bwiza.com


