rib-12-40b2f

Gisagara: Umugabo n’umugore we batawe muri yombi bakurikiranweho kwica abantu 3

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Ndayisaba Félicien n’umugore we, Imanishimwe Rebecca batuye mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, bakurikiranyweho kwica abantu batatu.

Ndayisaba n’umugore we batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, bakaba bakurikiranweho ibyaha birimo ubwicanyi, gushyinyagurira no guhisha imibiri y’abantu batandukanye nyuma yo kubica.

Aba bombi bafashwe hashingiwe ku iperereza ku birego bitandukanye by’abantu bagiye baburirwa irengero, harimo Tuyizere Violette w’imyaka 30, Ndayisenga Alexis ufite imyaka 25 na Iradukunda Pacifique ufite imyaka 21.

Mu iperereza n’isakwa ry’ahakorewe ibi byaha, mu rugo rwa Iradukunda Pacifique uri mu bishwe, ruherereye mu Mudugudu wa Akarerangabo, Akagari ka Mukomacara, Umurenge wa Mugombwa, abagenzacyaha ba RIB bahakuye ibice by’imibiri bitandukanye by’abantu bataramenyakana byari byarajugunywe mu cyobo cy’umusarane mu buryo bwo gusibanganya ibimenyetso.

Aha hakorewe icyaha no ku mibiri yari yarahishwe hakuwe ibimenyetso bya gihanga byoherezwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) kugira ngo bifashe mu iperereza.

Mu ibazwa rye, Ndayisaba Félicien, yemera ko bimwe mu bice by’imibiri byatahuwe ari ibya Ndayisenga Alexis wari waraburiwe irengero akaba na murumuna we.

Avuga ko yamwishe tariki ya 21 Kamena mu mwaka wa 2021, amuziza kuba yagiranye imibonano mpuzabitsina n’umugore we.

Yemera kandi ko ibindi bice by’imibiri ari ibya Iradukunda Pacifique yishe tariki ya 5 Mutarama 2026 na Tuyizere Violette yishe tariki ya 4 Werurwe 2026.

Iperereza rigaragaza ko Tuyizere na Iradukunda ari abacuruzi b’ibiribwa, ukekwaho icyaha akaba yarabishe bagiye iwe kugura umusaruro w’ibyo yari yejeje.

Aba bakaba bari bahamagawe n’umugore we, bahageze arahava kugira ngo umugabo we ashyire mu bikorwa umugambi we aho banabatwaye amafaranga 500.000 Frw.

Umugore we na we yatawe muri yombi akurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwica ba nyakwigendera.

RIB yashimiye abayobozi n’abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa ku makuru batanze kugira ngo abakekwa bafatwa, ishishikariza abandi baba bafite aho bakeka icyaha cyangwa indi migambi y’ubugizi bwa nabi kujya batangira amakuru ku gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *