Ministre Johnston Busingye arasaba abapolisi b’abagore guhora baba intangarugero mu mwuga wabo kugira ngo Abanyarwanda n’abanyamahanga bakomeze kubagirira icyizere. Ibi yabitangarije i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ubwo yatangizaga Ihuriro rya 8 ry’abapolisi b’abagore, ihuriro riganirirwamo ibijyanye no kunoza umwuga wabo no kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Abapolisi bagera kuri 800 ni bo bitabiriye iri huriro ngarukamwaka ry’abapolisi b’abagore. Bararebera hamwe ibijyanye n’inshingano zabo no kurushaho kubaka igipolisi cy’umwuga, ariko banasesengure uko ihame ry’uburinganire ryifashe.
Bamwe mu bapolisikazi batangaza ko bafatanya na basaza babo kugirango ihame ry’uburinganire ritere imbere, IP Harima Nyirampuhwe, umupolisikazi mu karere ka Rulindo yagize ati:“Kugirango ihame ry’uburinganire rikomeze ritere imbere, nuko turushaho gukora neza tukubahiriza amabwiriza cyangwa amategeko duhabwa n’ubuyobozi bwacu bwa Polisi kandi tugafatanya na basaza bacu kugirango ihame ry’uburinganire rikomeze ritere imbere”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Komiseri mukuru wa Polisi IGP Emmanuel Gasana avuga ko n’ubwo umwuga wa polisi ku bagore utoroshye kubera imiterere y’akazi n’inshingano zo kwita ku miryango yabo, ngo ibyo ntibibuza ko batunganya neza inshingano haba mu Rwanda cyangwa mu butumwa bw’amahoro mu mahanga.
Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisi bangana n’umwe ku baturage 1000. Abagore bo bangana na 21%, umubare wagiye wiyongera mu myaka igiye gushira 17 uru rwego rushyizweho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/ Bwiza.com



