Abantu bataramenyekana mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza binjiye mu rukiko rwa Gitega mu murwa mukuru w’u Burundi nyuma yo kwica amadirishya, biba amadosiye asaga igihumbi, aho abantu bari bafite imanza zitararangira bafite impungenge.
Impamvu yateye iyibwa ry’aya madosiye ntabwo iramenyekana. Umuzamu urara kuri uru rukiko yatawe muri yombi ajyanwa muri kasho ya polisi ya Gitega ku mpamvu z’iperereza nk’uko byatangajwe na perezidante w’urukiko rw’ibanze rwa Gitega.
Nk’uko tubikesha SOS Medias Burundi, uyu mucamanza witwa Ode Vestiane Kamariza, yasobanuye ko urukiko rwasubukuye imirimo kuwa Gatatu.
Minisitiri w’ubutabera, Domine Banyankimbona, wagiye ahabereye ibi bintu, yemeye ko impungenge z’abategereje ubutabera zifite ishingiro.
Yemeje ko umuzamu w’urukiko atari ari ku kazi ke ubwo ubujura bwabaga ngo atabaze. Yasezeranyije ko amadosiye azongera kubakwa kandi ko umutekano ahakorera inkiko zose mu Burundi ugiye gukazwa.


