Umugabo witwa Irankunda Innocent yatemesheje ishoka mu mutwe umugore we, Maniragumije Noella ahita amwica.
Aya mahano yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2018, i Ruhande, komini Gishubi, Intara ya Gitega mu Burundi.
Polisi mu Burundi itangaza ko ahagana saa tatu z’ijoro aribwo Irankunda yatemaguye umugore we ahita apfa. icyaba cyarabimuteye ntikiramenyakana, abaturanyi bakemeza ko uyu mugabo yari umujura kabuhariwe anazwiho  kunywa ibiyobyabwenge.
Ku wa Mbere nibwo polisi yamutaye muri yombi akaba ari mu maboko yayo, nyuma akazashyikirizwa inkiko.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezwehoÂ



