Umunyeshuri Bigirimana Cedric wigaga mu mwaka wa gatanu mu ishuri ribanza rya Gihanga mu Ntara ya Gitega mu Burundi, yishwe n’inkoni yakubiswe na mwarimu.
Bigirimana yari afite imyaka 12, yakubiswe na mwarimu witwa Mbarushimana Mathieu ku wa 17 Ukwakira 2018, akaba yaramuzizaga kuba yarasakuzaga mu ishuri.
Uyu mwana wakubitanwe ubugome, yavunitse uruti rw’umugongo ajyanwa mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Thelese by’i Songa muri Gitega.
Mbarushimana wabonye ko akoze amahano, yahise ahunga atinya ko abandi baturage bamwihoreraho, nyuma aza gufatwa na polisi, ubu akaba ategereje kugezwa mu rukiko.
Ababyeyi bwa Bigirimana, basaba ko uyu mwarimu yahanwa by’intangarugero bityo na dipolome ye akaba yayamburwa burundu, ko uburezi yabugiyemo atazi ibanga ryo kurera.
Nk’uko SOS/ Burundi ibitangaza, Impirimbanyi mu by’uburenganzira bwa muntu, Ndaruzaniye Francois Xavier avuga ko ikibazo kidafite umwarimu gusa, ahubwo ko n’abandi bakoranaga babigizemo uruhare ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo.
Yagize ati “Abandi barimo bari he ndetse na diregiteri? Akomeza avuga ko bose bakwiye gukurikiranwa ko bitumvikana ukuntu umwana atafashijwe amaze gukubitwa kugera ubwo apfa mu cyumweru gikurikira icyo yakubitiweho.


