Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Niyibizi Jean Claude yakubiswe n’insoresore ubwo yari mu kazi mu mudugudu w’ikitegererezo wa Karama (IDP Model Village Karama). Mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Gitifu Niyibizi yari mu kazi yasabye umwe mu bakobwa kwambara agapfukamunwa, aramusuzugura ndetse aranamutuka nk’uko ababibonye babivuga. Uyu muyobozi yagerageje gushyira uyu mukobwa mu modoka y’umutekano ariko insoresore zirahagoboka, zishyira gitifu ku munigo. Hari amakuru ko abakoze ibi bashyikirijwe polisi gusa Gitifu Niyibizi akavuga ko atari ubwa mbere ahuriye n’isanganya i Karama nk’uko yabwiye BTN dukesha iyi nkuru. Yagize ati ” Hariya karama harimo bamwe mu basore n’inkumi bafite imyitwarire itari myiza, abantu batubaha abayobozi batinyuka guhangara ababakuriye. Si bose ariko si byiza ubusanzwe umuntu muto akwiye kubaha umukuru.” Gitifu yakomeje avuga ko no ku munsi mukuru w’ubunani nabwo ari mu kazi yasize imodoka ye agarutse asanga amapine bayakuyemo umwuka. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, Niyibizi J. Claude/Internet

16 Responses
Gitifu w’Umurenge wa Kigali yakubitiwe i Karama
Uwo mugitifu nawe ariyemera ndamuzi akiri noteur wumurenge ; nawe ntiyoroshye !

Haaaaaa! Bajye bamudiha nibwo yakosoka!
Murakoze!

Nibakosore amacuho iyo babashyize mu myanya baba baziko ari ubwatsi bwabase cyangwa banyina. Bravo kuri urwo rubyiruko nanjye iyo mpaba twari kumumena neza

Ariyemera sana yakoze Gatsibo yari agiye kwirukanwa ndamuzi

Wowe uvuze Ngo gitifu ariyemera urabizi, ubundi buriya gitifu akwiyemera ho muhuriye he !? Wagiye ukora ibyo abayobozi nawe bakubwiye, urumva kurwana nabo ariwo muti !? Bizajya birangira arimwe muhombye!

Reka bamukosore kuko ndumva afite imyumvire nkiyo mu gihe cya gikoroni. Ngo umuntu muto akwiriye kubaha umukuru! Umuto se ni nde? Jyewe nari nzi ko abayobozi ari abagaragu b’abaturage bityo bakabitwaraho neza mu bupfura no kwicisha bugufi ubundi nabo bakubahwa. Kuza wigize akamana gato ntabwo bizabahira, no gukubita si byiza ariko mwa bategetsi mwe mwige gusoma aho ibihe bigeze

Niwacu iburasirazuba aho yayoboye yigeze gukubitwa

Uretse kwitonda uriya mugabo arirata kuburyo yakubitwa aho ageze hose!!! imvura yaragwaga abantu tujya kugama k’umurenge hazamo abahingaga hafi aho ababwirako babanza kujya koga bakaza kugama tugirango arivugira ategeka DASSO kubirukana aho bakajya kubanza koga turumirwa ngo barasa nabi.