Abagore batari benshi cyane mu gitondo cy’uyu wa 22 Nyakanga 2022, bazindukiye ku marembo y’biro bya misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) no mu muhanda i Goma, bayamagana, basaba ko yava ku butaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Aba bagore bashinja ingabo za MONUSCO gutererana iza Leta mu rugamba rwo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, bagaragaje ko bababajwe n’uburyo abarwanyi bawo bakomeje gufata umujyi wa Bunagana n’utundi duce.
Mu butumwa bwanditse bari bafite, hari ubugira buti: “Turasaba MONUSCO kugenda nta cyitaweho”, “nta mishyikirano na M23”, “nta komora igice cya RDC”, banavuze kandi ko biteguye gufata intwaro bakajya gukwirukana M23 mu mujyi wa Bunagana imazemo ukwezi n’iminsi 9.
Muri iyi myigaragambyo yaranzwe n’umutuzo ku biro bya MONUSCO, aba bagore baririmbaga batanga ubutumwa bwanditse ku byapa bari bitwaje, bagaragaje ko bashyigikiye ingabo zabo, kandi ko bizeye ko zabasha gutsinda M23 muri uru rugamba.
Aba bagore bunze mu butumwa buherutse gutangwa na Perezida wa Sena ya RDC, Bahati Lukwebo Modeste uherutse gusaba ingabo za MONUSCO kuva mu gihugu cyabo.
Muri ubu butumwa Bahati yatangiye i Goma tariki ya 15 Nyakanga, yagaragaje ko atumva ukuntu ingabo za MONUSCO zibarirwa ‘mu 20.000’ zimaze imyaka hafi 22 mu gihugu cyabo, zinanirwa kugarura amahoro.
Ariko Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann, we mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa tariki ya 13 Nyakanga, yasobanuye ko ingabo zabo zakoze byinshi birimo kugarura amahoro n’umutekano mu ntara nyinshi z’igihugu, zirimo Katanga, Tanganyika, Kasaï, Tshopo na Haut-Uéle, kandi yiteguye no kubikora mu ntara eshatu zisigaye.
Gillmann yongereyeho ko ibyo intsinzi ya MONUSCO ari iy’ingabo za Leta kuko izi nzego zifatanya mu bikorwa bitandukanye birimo ibya gisirikare, asubiza umunyamakuru ko ibyo zitagezweho bitashyirwa ku mutwe w’iyi misiyo gusa.

Amafoto: Justin Kabumba/Twitter



2 Responses
Goma: Abagore bamaganye MONUSCO, biyemeza gufata intwaro bakirukana M23 i Bunagana
Akarimi ko barakagira pe!
Ubu se aho abagabo babo, interahamwe, igisirikari cyabo na Monusco ni bo bagiye ku ushobora!!!
Barashaka kujya mu mateka bakina film nka Zerensky.
Bazaba nk’abanyamerika batagira intambara batsinda uretse izo muri films. Ahandi ni ukujya gusenya, kwica no gusahura nko muri Libye, Irak, Afghanistan…
Goma: Abagore bamaganye MONUSCO, biyemeza gufata intwaro bakirukana M23 i Bunagana
Akarimi ko barakagira pe!
Ubu se aho abagabo babo, interahamwe, igisirikari cyabo na Monusco ni bo bagiye ku ushobora!!!
Barashaka kujya mu mateka bakina film nka Zerensky.
Bazaba nk’abanyamerika batagira intambara batsinda uretse izo muri films. Ahandi ni ukujya gusenya, kwica no gusahura nko muri Libye, Irak, Afghanistan…