Goma: Abantu 87 barimo abahagarariye inyeshyamba babuze indege ibajyana mu mishyikirano i Nairobi

Sangiza iyi nkuru

Abanyekongo 87 barimo abahagarariye imitwe yitwaje intwaro 11 baturutse mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Maniema babuze indege ibavana mu mujyi wa Goma, iberekeza i Nairobi habera imishyikirano.

Deogratias Buhuma Bitalya ubabereye umuvugizi yasobanuye ko aba Banyekongo bahuriye i Goma, bategereje indege ibajyana i Nairobi tariki ya 26 Ugushyingo 2022, ariko bamenyeshwa ko batarara bagiye bitewe n’ikibazo cya tekiniki yagize.

Bitalya uhagarariye sosiyete sivile mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yasobanuye ko bamenyeshejwe ko iyi ndege ibatwara kuri uyu wa 27 Ugushyingo mu gihe ikibazo cyayo cyari kuba cyakemutse, ariko ngo ntibyakunze kugeza kuri uyu wa 28 imishyikirano itangiye.

Yagize ati: “Twatunguwe cyane n’uko imishyikirano yatangiye i Nairobi mu gihe twaheze i Goma. Ariko kwaba ari ukutanyurwa tudashimiye Leta kuba yaducumbikiye mu mahoteli, na MONUSCO kuba yaradufashije kuva muri teritwari n’intara zacu, tugahurira hano i Goma.”

Aba Banyekongo nk’uko Radio Okapi yabitangaje, barasaba Perezida wabo, Félix Tshisekedi, n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) uyoboye iyi mishyikirano kubafasha bagasanga bagenzi babo i Nairobi.

Iki cyiciro cya gatatu cy’imishyikirano cyitabiriwe n’imitwe yitwaje intwaro irenga 40, abahagarariye sosiyete sivile n’imiryango mpuzamahanga.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Goma: Abantu 87 barimo abahagarariye inyeshyamba babuze indege ibajyana mu mishyikirano i Nairobi
    Inyeshyamba z’abadepite, abaminiisitiri, abasirikare bakuru ………bose ba Leta!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  2. Goma: Abantu 87 barimo abahagarariye inyeshyamba babuze indege ibajyana mu mishyikirano i Nairobi
    Inyeshyamba z’abadepite, abaminiisitiri, abasirikare bakuru ………bose ba Leta!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *