Goma: Bombe ihushije ya ntwaro ya BM21 ihitana Abarundi 5

Sangiza iyi nkuru

Mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa DRC ahitwa ku Kimashini muri Mibambiro hasanzwe hateretse imbunda nini ya BM21 ikoreshwa n’Ihuriro ry’Ingabo zirwanya umutwe wa M23 hatewe amabombe, ntiharamenyekana uruhande rwateye izo bombe n’ubwo haketswe ko ari M23 bitewe n’uko zaturutse mu bice igenzura bya Masisi.

Izi Bombe zo kuri uyu wa 04 Mata 2024 zatewe mu masaha ya mu gitondo, amakuru dukesha imboni zacu ziri muri ibyo bice yemeza ko byibura abasirikare batanu (5) bo mu ngabo z’Uburundi ari bo bahitanywe n’imwe muri izo Bombe mu gihe abagera ku munani (8) bo bakomeretse.

Iyi mboni ya Bwiza kandi yanaduhamirije ko iyo Bombe yabuze ho gato ngo isenye ya mbunda yitwa BM21 isanzwe ikoreshwa n’abo ku ruhande rwa Leta, akenshi iyo mbunda niyo iba iri gukoreshwa muri bya bihe M23 ikunda kwandika ko “Leta iri kurasa buhumyi mu baturage b’Abasivile”.

Ibinyamakuru byegamiye kuri Leta ya Kinshasa birimo kivumorningpost yo yanditse ko iriya bombe yahitanye umwana umwe w’imyaka 10 hakomereka abandi bantu 2.

Biriya bice byo ku Kimashini na Burengo biherereye mu nzira iva Sake yerekeza Goma ariko bibarwa ko biri mu mujyi wa Goma, amakuru akavuga ko ari na byo bishinzeho nyinshi mu mbunda nini z’Ihuriro rya Leta rigizwe na FARDC, Ingabo z’Uburundi, SADC, FDLR, Abacanshuro b’Abazungu n’indi mitwe yose yitwaje intwaro bose biyemeje guhashya umutwe wa M23.

N’ubwo bikekwa ko izi Bombe zatewe na M23, hari andi makuru avuga ko ririya huriro naryo rifite gahunda yo gutangira kujya ryiteraho ibisasu bakabyegeka kuri M23 mu rwego rwo gushaka impamvu zo kuba bo ubwabo ndetse n’abaturage muri rusange bahunga uriya mujyi cyane ko umutwe wa M23 ubasumbirije ndetse ukaba ukomeje gutangaza ko ugiye gufata uyu mujyi wa Goma “Mu gihe cya vuba.”

Ubutumwa bwashyizwe kuri X ya Dr Oscar Balinda wungirije umuvugizi wa AFC/M23 ku wa Mata 2024 nabwo bugaragaza ko kuba umujyi wa Goma ukomeje kugaragaramo umutekano muke n’ubwocanyi ariko ntihagire ababiryozwa bituruka ku “Kuba wuzuyemo aba WAZALENDO biganjemo aba FDLR bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuri ubu bakaba bashyigikiwe na Leta.”

Ubutumwa bwa Dr Balinda bugasoza busuhuza uwo mujyi wa Goma buti “Bonjour Goma.” Ibishimangira ko isaha yose uyu mujyi ushobora kubamo isibaniro ry’intambara ya M23 na FARDC n’abo bafatanya muri iyi ntambara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *