Kuri uyu wa kabiri nyuma ya saa sita, i Goma mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kivu y’Amajyaruguru hatangiye urubanza rw’abasirikare bakuru n’abato bakekwaho uruhare mu bwicanyi buherutse gukorerwa abaturage bari mu myigaragambyo yamagana Monusco kuwa 30 Kanama 2023.
Uru rubanza rwanitabiriwe n’abaminisitiri baturutse i Kinshasa barimo uw’ingabo, Jean Pierre Bemba, uw’umutekano Peter Kazadi, Umugenzuzi mukuru w’igisirikare cya FARDC, ndetse na Guverineri Lt Gen. Constant Ndima, wanahamagajwe i Kinshasa ngo ajye gutanga ibisobanuro ku byabaye.

Abagejejwe imbere y’urukiko 6 bashinjwa uruhare mu iyicwa ry’abaturage 56, nk’uko imibare ya leta ivuga nubwo hari abemeza ko barenga, ni Col. Kalamba Mikombe Mike, Col. Bawili Donatien, Soldat 2e classe Mwati Musegwa, Soldat 2e classe Kabanda Kabanda Idriss, Soldat 2e classe Mbaya Mbaya Fabrice, na Soldat 2e classe Amita Bangala Daniel.
Aba basirikare barashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu binyuze mu bwicanyi, kwangiza ibikoresho bya gisirikare no gushishikariza abasirikare gukora ibikorwa binyuranyije n’inshingano zabo.

Nubwo aba bahise bagezwa imbere y’urukiko, bamwe mu Banyekongo nta cyizere bafite ko ubutabera buzatangwa.
kuri twitter, uwitwa Michel Mokaria yagize ati ” Ni ikinamico ry’iwacu. Kuko bazanywe gusa imbere y’intumwa zavuye i Kinshasa? Naho se ihamagazwa rya guverineri w’umusirikare i Kinshasa?”
Giresse Mbayo we yagize ati ” Umwicanyi ni Tshilombo, ibi byose ni ukujijisha.”
Uwitwa David Janvier Maroy na we ati ” Iyi ni blague nta sura yo muri video irimo, njye ndatekereza ko ari ukujijisha rubanda ngo batwizeze ko ubutabera buzatangwa ariko sibyo”



