Abasirikare batatu ba FARDC n’abarwanyi babiri ba Wazalendo bapfuye, nyuma y’ubushyamirane bwahurije impande zombi mu mujyi wa Goma.
Byabereye ahitwa Lac-Vert ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare.
Amakuru avuga ko ubwumvikane buke hagati y’abasirikare ba FARDC na bamwe mu rubyiruko rwa Wazalendo, ari yo ntandaro y’amakimbirane yahuje impande zombi, mbere yo guhana urufaya rw’amasasu.
Dedesi Mitima uyobora agace imirwano yabereyemo, yavuze ko abasirikare batatu ba congo bapfuye, ku ruhande rwa Wazalendo hapfa babiri.
Yagize ati: “Hari impungenge hano ISTA (Goma). Twabashije kumenya abantu batanu bapfuye, barimo Wazalendo babiri n’abasirikare batatu ba FARDC.”
Mitima yavuze ko batabashije kumenya intandaro y’amakimbirane, ariko ko abaturage babashije kugera aho byabereye batabara inkomere.
Igisirikare cya Congo ntacyo kiravuga kubyabaye.
Impande zombi zasubiranyemo mu gihe aba-Wazalendo basanzwe bafasha FARDC mu ntambara imaze imyaka ibiri irenga ihanganyemo n’umutwe wa M23.


