Goma: Itegeko ribuza abamotari kugeza saa 18h:00 bakiri mu mihanda ryateje impagara

Sangiza iyi nkuru

Ibikorwa by’ubukungu n’ubucuruzi byacyendereye kuri uyu wa mbere muri Goma, nyuma y’uko abamotari bategetswe kutazajya barenza isaha ya saa 18h:00 bari mu muhanda.

Ibi byatumye habaho imyigaragambyo izwi nka ville morte muri uyu mujyi, aho abaturage batari bacye babyukiye mu muhanda bamagana icyo cyemezo bavuga ko kigayitse.Ibi byatumye Abapolisi bakoresha ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga.

Hari amakuru avuga ko muri iyi myigaragambyo umwe mu banyeshuri yahamerekeye ku buryo yanahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Iki cyemezo cyo guhagarika iyo myigaragambyo cyafashwe mu ukwezi ku Kuboza ariko nticyahita gishyirwa mu bikorwa byanzurwa ko bigomba kubahiriozwa kuri uyu wa mbere taliki 29 Mutarama 2024.Ni mu rwego rwo kongera umutekano mu mujyi wa Goma nyuma y’uko hakozwe isuzuma bikagaragara ko ngo abanyamahanga bifashisha abamotari mu guhungabanya umutekano muri ayo masaha yavuzwe haruguru.

Uretse moto zakumiriwe ayo masaha y’umugoroba, imodoka zigenga nazo ngo ntizemerewe gukomeza akazi ayo masaha .Ibi byatumye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, abanyeshuri n’abandi bakenera serivisi zijyanye na moto n’imodoka zigenga batinda ku mihanda babuze ayo bacira n’ayo bamira bitewe n’imyigaragambyo.

Iki cyemezo ubusanzwe cyafashwe n’igisirikare gikorera mu Mujyi wa Goma ku bufatanye n’ubuyozi bwawo mu rwego rwo guca no gukumira abahungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *