Ubwo yagiriraga uruzinduko rwe mu mugi wa Goma kuri uyu wa 26 Ukwakira 2019, Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yakomoje ku makuru avuga ku bwiyunge bwe na Joseph Kabila n’impamvu abona yatumye atemererwa kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Moise Katumbi wari warahunze igihugu ku bwa Kabila akakigarukamo ku bwa Felix Tshisekedi yamaze impungenge abaturage bamubajije ukuntu yakwiyunga n’uwo bafata nk’umwanzi, abasubiza ko atabikora kuko byaba ari ukugambanira abaturage.
“Ntabwo ndi umugambanyi. Nitaye ku bababaye bakeneye gufashwa.” Moise Katumbi (Politico.CD).
Umubare munini w’abaje kumwakira watumye avuga ku makuru yavuzwe ko yagura abaturage bakamutora ku mwanya w’umukuru w’Igihugu bitewe n’amafaranga uyu wahoze ari guverineri w’intara ya Katanga afite. Katumbi yavuze ko yamenye impamvu leta itamwemereye kwiyamamaza (abaturage benshi bamushyigikiye).
“Nimwe nishingikirije. Bavuze ko ngura abaturage. Ese kugira ngo muze nabanje kubaha amafaranga?”
Katumbi yavuze ko bamuteze imitego myinshi yamukumiraga i Goma ariko bikaba byarangiye ahageze.
” Bavuze ko Katumbi atinya kuza i Goma. Ese mfite ubwoba? Bakoze ibishoboka byose ngo ntagera hano, bantega imitego ariko nahageze.” Katumbi.
Muri Gicurasi 2019, Moise Katumbi yageze i Lubumbashi avuye mu buhungiro mu Bubiligi, aho yari amaze imyaka itatu. Yashinjwaga kugira umutungo utemewe, bituma akatirwa igifungo cy’imyaka itatu adahari ariko we ntiyemeraga iki cyaha.
Ku bwa Joseph Kabila, Moise Katumbi yabwiwe ko igihe azakandagira muri Congo/Kinshasa ngo agiye kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, azatabwa muri yombi bituma abireka. Bamwe baketse ko kumushinja iki cyaha bwari uburyo bwo kumuzitira kuko ngo ari mu bashyigikiwe cyane n’abaturage nk’uko yabishimangiye i Goma.


