Kuva ku itariki ya 28 Gashyantare 2016, abaturage batuye Rubavu na Goma babwiwe n’abashakashatsi ko ikirunga cya Nyiragongo cyatangiye kugaragaza ko cyenda kuruka. Kuva icyo gihe kugeza ubu ibimenyetso bikomeje kwiyongera uko bucyeye n’uko bwije bigatuma umuryango utabara imbare wa Croix rouge urushaho kugira inpungenge z’iruka ry’iki kirunga.
Abashakashatsi b’umuryango w’umusaraba utukura hano mu Rwanda (Rwanda Red Cross) baraburira abantu ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kuruka mu minsi iri imbere, u Rwanda rwo ruratangaza ko rwiteguye neza guhangana n’ingaruka zaterwa niruka ryiki kirunga.

Ikirunga cya Nyiragongo ni kimwe mu birunga 8 bigize uruhurirane rw’ibirunga biherereye mu gace ka Virunga, Nyiragongo isangwa neza neza iruhande rw’umugi wa Goma mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo, iki kirunga cyegereye na none iruhande rw’umupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
Aba bashakashatsi batangaje ibyo kongera kuruka ryiki kirunga kuva ku italki ya 28 Gashyantare uyu mwaka, kuva icyo gihe iki kirunga kigenda kirushaho kwerekana ibimenyetso byo ku rwego rwo hejuru uko iminsi igenda isimburanwa.

Dr Dyrckx Dushime ukuriye umuryango w’umusaraba utukura mu karere ka Rubavu avugana n’ikinyamakuru The New Times, yatangaje ko iki kirunga cyaherukaga kuruka mu mwaka wa 2002 cyatangiye kwerekana ibikoma bishyushye biva mu mwobo umwe bijya mu wundi ndetse kikanerekana imyotsi myinshiku gasongero kacyo, uwo mwobo ujyamo ibyo bikoma bishyushye ufite uburebure bwa kirometoro 2, mu gihe uwo mwobo uzuzura ibi bikoma bishyushye bizaba ngombwa ko ibyo bikoma bisohoka byisuke hanze(icyo gihe hazabaho iruka ryacyo).

Dr Dushime ariko yakomeje avuga ko kuri ubu nta mpungenge abaturage bakagombye kugira kuko hakiri kare kuburyo iki kirunga cyahita kiruka, doreko kuri ubu hari ibikoresho byizewe kuburyo bishobora kwerekana igihe ikirunga kigiye kuruka byibuza iminsi 15 mbere yuko kiruka,..Akomeza avuga ko kuri ubu iki kirunga byibuza ku munsi kizamura umwuka uvanze n’umucanga mu kirere ungana na toni ibihumbi 50.

Frederic Ntawukuriryayo, ushinzwe itumanaho muri misiteri ishinzwe kurwanya ibiza ndetse no kwita ku mpunzi yatangaje ko leta y’u Rwanda izi ikibazo cya Nyiragongo kandi ko kur ubu iri gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa mu kurebera hamwe ndetse no kwitegura ibibazo bishobora kwaduka mu gihe iki kirunga kirutse, kuri ubu icyo abaturage ba Rubavu bakangurirwa gukora ni ugutuza ntiba ntibate umutwe batangira guhunga ingo zabo ikindi kandi bakirinda gukore amazi adatetse cyane cyane ayo bavomye y’imvura ndetse bakanibuka kuronga ibiribwa mbere yo kubiteka.

Tubibutse ko ikirunga cya Nyiragongo giherutse kuruka mu mwaka wa 2002, iki gihe iruka ryacyo ryangije byinshi ku ruhande rwa Congo ndetse n’u Rwanda doreko byibura u Rwanda rwakiriye impunzi zigera ku bihumbi 400 z’abaturage ba Congo.
Kuri ubu nk’uko bitangazwa ku ruhande rw’u Rwanda hamaze gutegurwa imihanda 5 ndetse n’imihanda 3 ku ruhande rwa DR Congo yakoreshwa mu guhungisha abaturage ingaruka mbi ziruka ry’iki kirunga cya Nyiragongo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


