Good Lyfe yateye utwatsi ibyo kwirukana ushinzwe ibikorwa byayo

Sangiza iyi nkuru

Hashize iminsi hahwihwiswa ibihuha byanyomojwe na Goodlife ko birukanye Chagga ushinzwe ibikorwa (Manager) by’abahanzi Weasel na Radio.

Nyuma y’iyirukanwa rya Jeff Kiwanuka wari ushinzwe ibikorwa bya Goodlife bamuziza kuba yarihaye gukoresha miliyoni 100 z’amashiringi ya Uganda ayakuye kuri konte yabo batabizi, ubwo bakoreraga ibitaramo ku mugabane w’ i burayi mu mwaka wa 2013, hashingiwe no kuba Laptop yabikwagamo ibihangano bya Goodlife itwawe na Jeff Kiwanuka ikaza kugarurwa na Chagga, byatumye ahita ashingwa ibikorwa byose bya Goodlife.

Ibi bihuha by’uko Chagga yirukanwe kimwe n’umucuranzi wabo byanyomojwe na Goodlife nyuma y’aho berekeje muri Afurika y’Epfo gukorera amashusho indirimbo nshya bitegura gushyira ahagaragara.

radio-Weasel11
Good Lyfe na manager wayo, Chagga

Weasel na Radio mu gushyira ahagaragara ukuri batangarije Bigeye ko Chagga agishinzwe imirimo yose ya Goodlife ko anakomeje ibikorwa bye yerekana ko nta wamwirukanye.

Ubwo bateguraga urugendo rwo kujya muri Afurika y’Epfo bari basanzwe babereyemo ideni Uwitwa Saba Saba rigera kuri miliyoni 60 z’amashilingi, baza kugira ayo bamusigaramo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Saba Saba yamaze gutangariza Bigeye ko niba batemeye kwishyura amafaranga yose, imodoka baguze yazasubizwa ku isoko cyangwa bakishyura ayari asigaye bongeyeho n’inyungu, nyamara Weasel na Radio bakivugira ko bazayishyura ubwo bazaba bagarutse muri Uganda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

MUREGO Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *