Grace Mugabe mu mazi abira, agiye kwamburwa urwego rw’amashuri rwa PhD yahawe ku manyanga

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wungirije (V ice chancellor ) muri kaminuza nkuru ya Zimbabwe, Levi Nyagura, yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe, arashinjwa guha Grace Mugabe, impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu buryo bw’amanyanga.
Mu mwaka wa 2014, nibwo Grace Mugabe, umugore wa Robert Mugabe wari Perezida, yahawe iyi mpamyabumenyi ya PhD, akaba yari amaze amezi make cyane yiga, bityo umwe mu bayobozi akaba yatawe muri yombi.
Umuyobozi w’iyi komosiyo ishinzwe kurwanya ruswa, Goodson Nguni , aganira na AFP, yagize ati Nyagura yatawe muri yombi, ntabwo twagira abantu batunga impamyabumenyi batakoreye mu mucyo”.
Yakomeje avuga ko umuntu ahabwa PhD amaze imyaka myinshi akora ubushakashatsi, anandika ibitabo, bityo Grace we akaba atarabikoze, ubu iperereza ryimbitse rikaba rikomeje, na Grace Mugabe ngo akaba ashobora gutabwa muri yombi.
Grace Mugabe, umugore wa Mugabe Robert wari Perezida wa Zimbabwe w’imyaka 93, ni kenshi yagiye avugwaho amakuru atari meza, dore ko ubwo umugabo we yeguzwaga, uyu mugore yifuza kuzamusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Grace ntiyifuzaga ko umugabo we ava ku buyobozi, aho yavugaga ko n’ubwo yagendera mu kagare k’abamugaye azakomeza kuba Perezida wa Zimbabwe, akongeraho ko n’ubwo yapfa umurambo we wazakomeza kuyobora, gusa ntabwo byaje kumuhira.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *