Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rikomeje imyiteguro yo kwegera abarwanashyaka baryo mu mirenge aho riteganya gushyiraho komite z’ishyaka.
Mu kwezi gushize ni bwo iri shyaka ryatangije amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw’imirenge.
Iri shyaka mu gihe inzego zaryo z’ubuyobozi zigarukira ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo kwegera abarwanashyaka baryo kandi rirateganya gushyiraho inzego z’ishyaka ku rwego rw’imirenge.
Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye ubwo haberaga inama nkuru y’ishyaka ku rwego rw’intara y’Amajyepfo yasize abarwanashyaka bahuguwe ku ngengabitekerezo za Green Party n’intego zayo ndetse bakanatora ababahagarariye, Perezida w’ishyaka, Hon. Dr. Frank Habineza yabwiye abanyamakuru ko muri Mata uyu mwaka ari bwo inzego z’ishyaka zishobora kuzatangira gutorwa.
Yagize ati: “Mu kwezi gushize twatangiye guhugura abagize Komite y’ishyaka ku rwego rw’akarere, ibikorwa twabitangiriye mu karere ka Musanze na Burera, ku munsi w’ejo tuzaba turi mu karere ka Rulindo. Abo tumaze guhugura ni bo tuzaba ubushobozi kugira ngo batangire, turizera ko mbere y’ukwezi kwa kane tuzaba twatangiye kumanuka mu mirenge.”
Komite Nyobozi ya Green Party ku rwego rw’intara n’umurenge mu busanzwe iba igizwe n’abantu 33, barimo abagize komite nyobozi nyirizina, n’abahagarariye inzego z’urubyiruko n’abagore.
Byitezwe ko umubare w’abantu 33 ari na wo uzaba ugize Komite ku rwego rw’umurenge.
Intego ya Green Party ya Green Party ni uko mu matora ataha yo muri 2029 yazaba ifite abarwanashyaka bahagije bazayifasha kwitwara neza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite.


