Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green party of Rwanda) rirasaba Leta yu Rwanda gucyemura Ibibazo by’itangazamakuru vuba na bwangu, ndetse rigashinja leta gufasha ibinyamakuru bimwe ntisaranganye
Mubyihutirwa iri shyaka rivuga ko ryifuza ko byakemuka harimo kubura ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo (opinions) bituma ngo abanyamakuru batinya kuvuga ibyo babona ko bitameze neza.
Green Party kandi ivuga ko abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye bakabuzwa n’Abayobozi babo bakuru aribo (Media House Owners) ntibitume bene izo nkuru zicukumbuye zitambuka bitewe nayo mabwiriza baba bahawe ngo avuye hejuru ( briefing from above) ngo kuko zisebya igihugu. Bityo hakabaho gutambuka inkuri zituzuye (zitari balanced ).
Ibindi ngo harimo gukora inkuru zigakurwaho kuri za site za internet (online /website). Gukora ibiganiro ku ma Radio /TV ntibyemererwe gutambuka ukundi. Gukora inkuru zicukumbuye ibinyamakuru bigafatirirwa ku mupaka, hano ingero zimaze kuba nyinshi.
Ikibazo cy’ubwisanzure ku mafaranga ( financially), kwamamaza niyo soko ya mbere y’amafaranga mw’itangazamakuru, kubera ko nta baterankunga bandi bahari. Leta ishyira amafaranga mu binyamakuru bike nabyo byayo ariko ngo ntisaranganye.
Abayobozi kandi ngo bazajye bemera gutanga amakuru no gukosorwa nk’uko ubusabe bugaragara ku rubuga rw’iri shyaka bukomeza buvuga.
Ishyaka DGPR rikaba ryongeye gusaba ko minisiteri y’itangazamakuru yajyaho vuba na bwangu, kugira ngo itangazamakuru rirekeraho kuba nk’impfubyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


