Ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije ryasezeranyije Abanyarwanda ko rizavugurura ingingo ya manifesto yaryo yerekeye amahoro n’umutekano yateje impaka mu kwezi gushize.
Mu kiganiro DGPR yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 5 Kanama 2022, yatangaje ko yifuza ko Leta y’u Rwanda yagirana ibiganiro n’abatavuga rumwe na yo barimo n’abo mu mitwe yitwaje intwaro.
Iyi ngingo yavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibasira Umuyobozi Mukuru w’iri shyaka unarihagarariye mu mutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko, Dr Frank Habineza.
Iri shyaka mu itangazo ryasohoye kuri uyu wa 29 Nzeri 2022, ryasobanuye ko mu barebwa n’ibi biganiro ryavugaga hatarimo: abakoze jenoside yakorewe Abatutsi, abari mu mitwe y’iterabwoba, imitwe y’itwaje intwaro, abashakishwa n’inkiko, abahamijwe ibyaha n’inkiko ndetse n’abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi, risobanura ko kubera ko hari amategeko n’inzego bibareba.
Ryasabye imbabazi abakomerekejwe n’iyi ngingo, ritanga icyizere ko rizayikosora. Riti: “Dusabye Imbabazi Abanyarwanda bose bakomerekejwe n’iyo ngingo twavuze haruguru, kubera ko ntabwo ari byo twifuzaga. Iyi ngingo tuzayikosora muri manifesto yacu y’ubutaha.”
DGPR ni rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi akorera mu Rwanda byemewe n’amategeko. Ryashinzwe muri Kanama 2009.




