Green Party yiteguye kubahiriza 100% itegeko rishya rigenga amashyaka

Sangiza iyi nkuru

Itegeko rigenga amashyaka n’imitwe ya Politiki mu Rwanda ryo mu mwaka wa 2013 ryavuguruwe mu mwaka wa 2018, ryongerera amashyaka ububasha bumwe na bumwe, ariko ziyaka n’ubundi bubasha bunyuranye.

Mu mahugurwa y’umunsi umwe Ishyaka Riharanmira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryahaye abanyamakuryango bayo bagiz eKomite Nyobozi na Komite yaguye, basobanuriwe byimbitse iby’iri tegeko, cyane cyane impinduka zirikubiyemo.

WhatsApp Image 2019 02 25 at 2.59.56 PMDepite Dr Frank Habineza uyobora Green Party yavuze ko atari byinshi byahindutse mu itegeko, ko ariko uko biri kose bazabyubahiriza nk’uko riri. Mu byo yavuze bishimiye, harimo no kuba Leta hari impano izajya igenera ku mwaka imitwe ya politiki yemewe mu gihugu.

Mu bindi bibazo yabajijwe, Dr Frank Habineza yavuze ko iteko rusange yanagombaga gutora abakomiseri, kuko abasanzwe barangije manda yabo, kandi hakaba n’impinduka nke zabayeho nyuma yo kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko. Dr Farnk Habineza yavuze ko aya matora y’abakomiseri atabashije gukorwa, kuko no mu ishyaka imbere ubwabo bubahiriza demoksarasi n’amategeko, kandi umubare ugenwe w’inteko itora ukaba utari wuzuye ku turere tumwe na tumwe.

Dr Frank Habineza yavuze ko ubu Ishyaka rihagaze neza, kandi ko abanyamuryango babo batagitotezwa cyangwa ngo baburabuzwe nka mbere , batarabona imyanya mu nteko. Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka Hon. Nzeyimana Jean Claude yatangarije abanyamakuru ko yishimira ko mu nteko batanga ibitekerezo kandi bikumvwa, ko nubwo bari muri opposition bitabuza ibitekerezo byabo kwakirwa no kuganirwaho, kimwe n’iby’abandi bose.

WhatsApp Image 2019 02 25 at 2.59.54 PM

WhatsApp Image 2019 02 25 at 2.59.53 PM1

WhatsApp Image 2019 02 25 at 2.59.53 PM

 

Williams

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *