Groove Awards Rwanda ku nshuro yayo ya 4 igiye gukora ibitaramo bitandukanye hirya no hino-AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Irishanwa rya Groove Awards ryongeye kugaruka kunshuro yaryo ya 4 aho hazatangwa ibihembo by’indirimbo zo guhimbaza Imana zahize izindi mu gukundwa,ibinyamakuru byandika ku iyobokamana ndetse n’ibiganiro n’amaradiyo na za Televiziyo by’iyogezabutumwa bikurikirwa na benshi.
RW1_9281
Ku munsi wejo ku cyumweru Tariki ya 04/09/2016 nibwo habaye ibirori byo gufungura k’umugaragaro irushanwa rya Groove Awards ku nshuro yaryo ya 4 aho hatumiwe abahanzi batandukanye ndetse n’abanyamakuru ngo babashe kwiyandikisha mu by’iciro bitandukanye bazagenda batorerwamo abitwaye neza.
7Groove Awards Rwanda ku inshuro yayo ya 4 igiye gukora ibitamo hirya no hino mu nsengero izakorana n’abahanzi bazaba baratoranyijwemo abazatwara ibihembo,ibi bitaramo bikaba bizakorwa mu rwego rwo kugaragariza impano zihishe mu banyarwanda bakora umuziki wo gusingiza Imana.
5Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2016 igira iti :” Come as you are ” bisobanuye mu rurimi rw’Ikinyarwanda ngo :” Ngwino uko uri ” nkuko byanditswe mu gitabo cy’ibyanditswe byera ( Bibiliya ) muri Matayo 11:28.
2Nkuko byavuzwe na Pator Kayiga John umuyobozi wa Groove Awards Rwanda ngo udushya ni twinshi kuko buri mwaka Groove Awards Rwanda iba ifite udushya . Uyu mwaka muzabona ibyiciro bizahembwa bishya kandi byose bigizwe n’abantu bazwi muri Gospel yo mu Rwanda,Pastor John yatangaje ko bakoze uko bashoboye bangera imbaraga mu bagize akanampa nkemurampaka , ko ibibazo byajyaga bigaragara bizagabanyuka cyangwa bikanashira burundu.
4Groove Awards Rwanda kandi yashyikirije abantu batanu ibihembo byabo batari barashyikirijwe mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2015 bitewe nuko byari byangiritse bipakururwa.
IBYICIRO 14 BIHATANIRWA MURI GROOVE AWARDS RWANDA 2016
1.Umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Male Artist of the year)

  1. Umuhanzi w’umugore w’umwaka (Femele Artist of the year)
  2. Korali y’umwaka (Choir of the year)
  3. Umuhanzi mushya/itsinda rishya ry’umwaka (New Artist/ group of the year)
  4. Indirimbo y’umwaka (Song of the year)
  5. Indirimbo yo kuramya y’umwaka (Worship song of the year)
  6. Indirimbo ya Hip Hop of the year (Hip hop song of the year)
  7. Indirimbo y’amashusho y’umwaka (Video of the year)
  8. Uwakoze indirimbo y’amajwi y’umwaka (Audio producer of the year)
  9. Itsinda ribyina ry’umwaka (Dance group of the year)
  10. Radiyo ya Gikristo y’umwaka (Gospel radio show of the year)
  11. Umunyamakuru wa Radio w’umwaka (Radio presenter of the year)
  12. Ikiganiro cyo kuri Televiziyo cy’umwaka (Gospel Tv show of the year)
  13. Uwakoze indirimbo y’amashusho y’umwaka (Video producer of the year)

ANDI MAFOTO
6
381
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *