Group “Come to Jesus” igizwe n’urubyiruko rwihurije hamwe ruturuka mu matorero atandukanye yo mu mujyi wa Kigali, yateguye igitaramo cy’isanamitima kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2016.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Shumbusho Joseph, Perezida akaba n’umwe mu bashinze group “Come to Jesus” yavuze ko intego yabo y’iki giterane iboneka mu Imigani 17:17.
Hagira hati: “Inshuti zikundana ibihe byose kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri make akaba avuga ko hari ubutumwa bwiza bafite bifuza kugeza ku Banyarwanda by’umwihariko na nyuma yacyo bakaba bafite igikorwa cyo kuzaremera abana b’imfubyi n’abandi bantu batishoboye.
Ati: “Mu bihe by’iminsi mikuru tuzasura abatishoboye harimo n’imfubyi, kuko muri icyo gihe abantu benshi baba bishimye ariko wagera ku bana b’imfubyi ugasanga bo barigunze, twifuje ko twazasangira nabo muri ibyo byishimo”.
Iki giterane nk’uko byatangajwe haruguru kizaba ku Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2016, mu rusengero rw’Inkurunziza mu mujyi wa Kigali, kuva saa Munani z’amanywa (14:00).
Kizaririmbamo abahanzi ku giti cyabo barimo Patrick Mazimpaka,…hamwe na za chorale by’umwihariko harimo na come to Jesus worshipteam n’abakozi b’Imana batandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Group Come to Jesus yavutse ku itariki ya 21/11/2014, ivuka ari group y’urubyiruko rw’abanyeshuli bo mu mashuli yisumbuye yo muri Nyarugenge, bafite intego y’ivugabutumwa babicishije mu ndirimo, ijambo ry’Imana ndetse no gukora ibindi bikorwa by’urukundo.
Ubu igizwe n’abasaga 320 b’urubyiruko bo mu turere 3 (Nyarugende, Kicukiro na Gasabo) bakaba bafite intego y’uko yazaguka igakera no mu gihugu cyose.

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


