Abakunda n’abakundwa, Bwiza.com irabasuhuje ibifuriza kwirinda gufuha cyane, umukunzi muzima ni ubasha kubengukwa n’umubonye, kuko utari bene uwo ntarabona umwihebera.Umugore yabwiye umugabo ati, « Ariko Kigali isigaye ibamo abakobwa beza gusa gusa », umugabo aramusubiza ati, « None se ko ababi twabarongoye bakarangira ? »
Ntawe utagira agashiha iyo atemberana n’umukunzi, agatoki ku kandi bishimye, ariko bagera imbere hagacaho undi muntu mugenzi wawe akamukurikiza amaso, byanarimba akamwicira akajisho.
Hari abumva isi ibaguye hejuru, ariko bibaho. Nyamara hari n’abagore babenguka abandi, ati « dore agakobwa keza, mbega umugore wasokoje neza, reba umwana uberewe n’iribaya ». Umugabo nawe ati, « Uyu mutiye azi kwiyogoshesha ubwanwa, dore ibituza bye, azi kujyanisha, atera imitoma ».
Ubusanzwe gufuha ni ingeso iterwa no kwikundira muri mugenzi wawe, ukumva wamwiharira wenyine. Gufuha bihinduka rero uburwayi iyo uhorana impungenge z’uko uwo wihebeye yaba akundwa cyangwa akunda undi.
Ibi biba ku bagore n’abagabo, kandi birababaza cyane, ariko wabirwanya bigakira.
Dore inama eshanu zagufasha kugabanya ifuhe(Zitangwa n’umuhanga Asie K.)
1.Kora urutonde rw’ibigutera gufuha: Andika ibihe byose byatuma ufuhira incuti yawe, n’impamvu zabyo. Ibi bizagufasha gusesengura impamvu zose, usange zimwe zidafite ishingiro, izindi muzifatire ingamba, haba mu mutwe no mu bikorwa.
2.Ishyire mu mwanya wa mugenzi wawe: Igihe cyose jya ureba ikiguteye gufuha, wibaze niba nawe kikubayeho mugenzi wawe yafuha koko.
Niba ufuhira ko telefoni ye isona nijoro, wibaze nawe baramutse baguhamagaye icyo wakora, niba kandi nawe yababara. Unazirikane ko yaba ahamagawe na Mama we cyangwa incuti ye ihuye n’ibibazo muri iryo joro. Ibaze ku butumwa asoma muryamye kandi akabusubiza. Ibi bizagufasha gushyira mu gaciro kandi bitumen uruhuka muri wowe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
3.Mubiganireho: Ntugatinye kuganira na mugenzi wawe ku marangamutima nk’aya. Mubwire ibigutera kwiyumva nabi byose, bigatuma ufuha. Mubwire ntacyo usize inyuma, kandi umubaze niba yiteguye kugira ibyo ahindura mu myitwarire ye.
4. Jya ugira ibyo ukora mutari kumwe: Temberana n’inzindi ncuti nawe atemberane n’ize, maze nimutaha muhurize hamwe, muganire uko byari bimeze kuri buri ruhande.
Hari aho uzatungurwa no kuba mugenzi wawe yariho yivugira ibya Arsenal cyangwa Kiyovu, namwe mwaganiraga kuri modele zo kudodesha igitenge, igitoki kirimo ubunyobwa no kwisukisha; mbese bihabanye kure n’iby’abagabo cyangwa abagore.
5.Igarurire icyizere: Iyo gufuha byarenze(bikazamo kurwana n’uwo ukeka ko akundana n’uwawe, gutukana cyangwa kwihangana bikanga ukigunga), aba ari ikibazo cyo kutigirira icyizere.
Abakobwa n’abagore batangira kwishinja ko batakiri beza, bashaje, batazi ubwenge, batambara ngo baberwe; mbese batagikurura abagabo. Uko babitekereza bakagira ngo n’umugabo niko abibona.
Ku bagabo nabo ugasanga araganya ngo ni uko atagira agafaranga gatubutse, afite imodoka ishaje cyangwa akora akazi kabi, nawe agakeka ko umugore ariko abibona. Ibyo ni ukutigirira icyizere.
Ni ngombwa kwiyubakamo icyizere guhagije, ukibanda ku mbaraga ufite(ubwiza, ubwitonzi, amashuri, amafaranga), kurusha kwibaza ku ntege nke(kuba mugufi, igikara, imyaka myinshi).
Ibi kandi birakunda iyo ufashe umwanya wo kwandika ibyo ubona biguhesha imbaraga, wanabibaza mugenzi wawe, uti, « Unkundira iki ? ».
Ibyo akubwiye nizo mbaraga zawe. Na bagenzi bawe bandi wababaza, uzatungurwa n’ibisubizo bazaguha(uzi kuganira, ukina agapira neza, useka neza, ushyira mu gaciro, uberwa n’ikoti) n’ibindi.
Naho ubundi nta mpamvu yo gufuha, ubuzima ni bugufi
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste@Bwiza.com


