Abagalatiya 2:20
Nabambanywe Na Kristo, ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni kristo uriho mu rinjye.
Maze Gusoma iri Jambo ry’lmana mbonye ibintu bitatu:
1.Abantu bafite Kristo ubariho inyuma utari muribo imbere
-Niyo mpamvu usanga umuntu avuga Kristo ariko ibikorwa bye bigaha kana Yesu avuga.
-Imbuto zaba vuga Yesu badatunze muribo zigaragazwa nimirimo yabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
2.Kubabwa kubwa Kristo uri muri wowe imbere
-Umugore utwite arahurwa:niyo mpamvu kenshi iyo turi muri Kristo duhinduka nkawe mumico no mumyifatire.
-Umubyeyi utwite inda iramuyobora ashobora kurobanura amafunguro, agira isesemi, ashobora guciragura, ashobora guhecyenya icyondo nibindi, ayoborwa niki murimo.
-Umukristo yagobye kureka ibikunezeza ariko bitanezeza Yesu uri muriwe.
-Ibyo wigomwa ku bwa Kristo uri muri wowe imbere lmana izabiguhera ingororano.
3.Impamvu abantu benshi bibagoye gusa na Kristo nimpamvu yikibarimo imbere.
-Ubundi ushobora guhisha Iki kuriho, ariko iki kurimo ntiwagihisha, Kira kugaragaza byanze bikunze.
-Yesu ukurimo niyamamare! niba akurimo imbuto zawe zirabigaragaza.Yesu yama mare cyagwa ntiya mamare?
Niba akurimo ni yamamare niba kandi ata kurimo mushake akubemo.
Yohana 5:12
Ufite uwo mwana ni we ufite ubwo bugingo naho udafite umwana w’lmana nta bugingo afite
-Dakwi furiza gutunga uwo mwana Yesu muri wowe imbere.Mugendane bizagufasha gusa nawe mumico ni myifatire.
-Ikibabaje abantu bataye Yesu, ntabari mo imbere icyakora bazi kumuvuga bamutwaye inyuma imbere nta wuhari, niyo mpamvu ibintu bitemera, bafite Yesu wagahinja ntibafite Yesu nk’umunjya nama, igitangaza, lmana ikomeye.Ndakwifuriza kugendana Na Yesu uri muriwowe imbere.Kuko ikintu kikurimo gifite imbaraga kurusha ikintu kikuriho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mugire umunsi mwiza
Bishop Sindambiwe Papias
Dormition Church


