Abasirikare bari ku butegetsi muri Guinea Conakry bayobowe na Colonel Mamady Doumbouya, bategetse ko nta muturage wemerewe gukora imyigaragambyo kugeza igihe hazabera amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Iri tegeko rigaragara mu itangazo aba basirikare basohoye nyuma yo kwemeza ko bazamara imyaka itatu ku butegetsi, nyuma ya habe amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Icyemezo cyo kumara imyaka itatu ku butegetsi cyamaganwe n’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburengerazuba, ECOWAS, Guine ibereye umunyamuryango, kuko wo watanze icyifuzo cy’uko aba basirikare baburekura vuba, kugira ngo igihugu kiyoborwe n’umusivili.
Aba basirikare bamenyesheje imitwe ya politiki n’abaharanira inyungu z’abaturage ko kwigaragambya bitemewe, uzabirengaho akazahanwa hisunzwe amategeko nk’uko VOA Portugues ibivuga.
Bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé muri Nzeri 2021, guhera ubwo bayobora inzibacyuho.


