Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Guinea muri weekend ishize barimo baragenda bigabanya imyanya y’ubuyobozi aho kuri ubu intara n’uturere dutandukanye tuyobowe n’abasirikare.
Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika byakangishije Guinea kuyifatira ibihano nyuma y’ihirikwa rya Alpha Conde, wari umaze umwaka atangiye kuyobora manda ye ya gatatu itaravuzweho rumwe nyuma yo guhindura itegeko nshinga. Abayobozi b’ibi bihugu bateganya gukora inama kuri iki kibazo kuri uyu wa gatatu.
Uwayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Conde, Lt Col. Mamady Doumbouya, yijeje gushyiraho guverinoma y’agateganyo no gutangiza imiyoborere mishya n’iterambere ry’ubukungu. Gusa, ntiyavuze icyo ibi bizasaba cyangwa igihe bizamara.
Televiziyo ya leta muri iki gihugu ikaba yagaragaje amashusho Gen. Aboubacar Diakite ahererekanya ububasha na guverineri w’umusivili wayoboraga Intara ya Kankan witwa Sadou Keita. Iyi ntara ikaba yari imwe mu ntara Alpha Conde yari afitemo abayoboke benshi.
Mu ntara ya Labe kandi naho, abasirikare bagaragaye bamanura ifoto ya Conde ku gikuta cy’ibiro bya Guverineri, Elhadj Madifing Diane ubwo yahererekanyaga ububasha n’umusirikare w’ipeti rya Lt. Colonel.


