Guinea: Alpha Conde wahiritswe yasubiye mu gihugu nyuma y’amezi muri UAE

Sangiza iyi nkuru

Alpha Conde wahoze ari Perezida wa Guinea mbere yo guhirikwa ku butegetsi n’abasirikare mu mwaka ushize, kuri uyu wa Gatanu ushize yasubiye mu gihugu cye nyuma y’amezi atatu ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yari yaragiye kwivuriza.

Conde yabaye perezida wa mbere wa Guinea watowe binyuze mu nzira ya demokarasi mu 2010.

Ariko, ku myaka 84, uyu yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bayobowe na Col. Mamady Doumbouya mu mwaka ushize wahise ufata ubutegetsi.

Ihirikwa rya Conde ryakurikiye imyigaragambyo ikomeye yamagana manda ye ya gatatu, ibintu abamwamagana bavugaga ko binyuranyije n’itegeko nshinga.

Yafungishijwe ijisho igihe gito, nyuma ava muri Guinea ajya I Abu Dhabi kwivuza muri Mutarama, irekurwa rye rikaba ryarakurikiye igitutu ubutegetsi bwa gisirikare bwokejwe n’umuryango wa ECOWAS.

Abahiritse ubutegetsi bari bavuzweho kwanga kumureka ngo ajye hanze kwivuza bakeka ko habaho umugambi wo kongera guhirika inzego bari bamaze gushyiraho.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, guverinoma iriho ubu y’agateganyo iybowe n’abasirikare yavuze ko uwahoze ari perezida azaguma muri Guinea igihe cyose ubuzima bwe buzaba bubyemeye, kandi ubunyangamugayo n’agaciro bye bizakomeza kubahwa bitewe n’uko azakomeza kwitwara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *