Guinea: Amarushanwa ya Nyampinga yahagaritswe nyuma yo kwiyerekana bambaye ubusa

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’intebe mu gihugu cya Guinea yahagaritse amarushanwa ya Miss muri kiriya ihugu, nyuma yo kumutambuka imbere bambaye imyenda yo kogana mu byuzi.
BBC ivuga ko guverinoma ya kiriya gihugu yahisemo guhagarika iyi gahunda nyuma yo gutangaza ko imyitwarire ijyanye n’imyambarire ya bariya bakobwa idahwitse ndetse ko idahuje n’umuco wo muri kiriya gihugu, ibyo bise gusiga igihugu isura mbi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi myiyereko yabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize yari yitabiriwe na Minisitiri w’intebe, Mamady Youla, ikaba itaravuzweho rumwe n’abantu batandukanye no mu bitangazamakuru byo muri kiriya gihugu.
Uyu muminisitiri yasabye koi bi byahagarikwa nyuma y’uko yibasiwe n’abantu ku mbuga nkoranyambaga ko arimo gushyigikira uburaya. Yatangaje koi bi byabaye bihagaritswe kugeza igihe hazashyirirwaho andi mabwiriza mashya agenga iki gikorwa cyo gutora nyampinga w’igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ngo ntibyanarangiriye aho kandi kuko Guverinoma yahise yirukana Burundu abari bafite mu nshingano gutegura iki gikorwa cya nyampinga, bakaba bagiye gutangira bushyashya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *