Ikipe y’Igihugu ya Guinée-Conakry, Syli National, yaraye isezerewe mu gikombe cya Afurika kiri kubera muri Caméroun nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na The Scorpions ya Gambie.
Igitego rukumbi cyo ku munota wa 71 w’umukino Gambie yatsindiwe na Musa Barrow usanzwe akinira Bologna yo mu Butaliyani, ni cyo cyayifashije gusezerera Guinée bari bahuriye muri 1/8 cy’irangiza, igera bwa mbere muri 1/4 cy’irangiza.
Amakipe yombi yarangije umukino buri imwe ifite abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma y’amakarita atukura yeretswe abakinnyi b’impande zombi mu minota ya nyuma y’umukino.
Yusupha Njie wari winjiye mu kibuga asimbura ku ruhande rwa Gambie yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo asohoka mu kibuga mu minota y’inyongera, mu gihe Ibrahima Conté wa Guinée yari yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo yavuyemo itukura ku munota wa 87 w’umukino.
Iyi Guinée by’umwihariko yakinnye uyu mukino idafite Kapiteni wayo, Naby Keita wari ufite amakarita atamwemerera gukina uriya mukino, ibiri no mu byayizonze cyane.
Iyi kipe yasezerewe mu gihe mbere y’uko ihaguruka yerekeza mu gikombe cya Afurika Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Col Mamadi Doumbouya, yari yasabye abakinnyi bayo gutwara Igikombe, bitihi se bagasubiza akayabo ka $ miliyoni 6 bashoweho.


