Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko gukumira ruswa biziyongera bikava kuri 86,5% nk’uko byagaragajwe n’icyegeranyo cy’imiyoborere mu 2016, kugera kuri 92,5% mu 2022, aho avuga ko hagaragaye ko imwe mu mpamvu ruswa ikomeza kubaho biterwa no kuba abaturage badasobanukirwa uburenganzira bwabo, kudakorera mu mucyo, ashimangira ko ruswa ari umwanzi w’igihugu, itera ubusumbane ikanatera akarengane.
Ibi Umuvunyi Mukuru yabitangaje ubwo hasozwaga icyumweru cyo kurwanya ruswa kuri uyu wa Kane, itariki 09 Ukuboza 2021, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa, mu gikorwa cyateguwe ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U.) mu nsanganyamatsiko igira iti “ Kurandura Ruswa, inkingi y’iterambere rirambye ”.
Iki cyumweru cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije kumenyesha abaturage ububi bwa ruswa n’uburenganzira bwabo, kuganira n’inama ngishwanama ku rwego rw’uturere, mu Ntara zitandukanye, aho inama ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane ari inama iba igizwe n’inzego zitandukanye zikorera ku rwego rw’akarere iyoborwa na Meya w’akarere n’izindi nzego zirimo nka sosiyete sivile, abanyamadini..hakaba harongeye gushimangirwa uko inzego zishyira mu bikorwa inshingano zazo cyane cyane mu gukemura ibibazo by’abaturage by’akarengane no kurwanya ruswa.

Umuvunyi Mukuru mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa, yaboneyeho kongera kwibutsa inzego kurushaho gukorera mu mucyo, ndetse asaba itangazamakuru gukomeza gufasha Urwego rw’Umuvunyi, dore ko kuri uyu wa Kane hanahembwe abanyamakuru bakoze inkuru zicukumbuye kuri ruswa, avuga ko “ruswa ari umwanzi w’igihugu, itera ubusumbane mu bantu, igakumira abashoramari ikanatera akarengane”.
Ati “ Niyo mpamvu dukwiye kuyirwanya twivuye inyuma kuko igira ingaruka ku buzima bw’abaturage no ku iterambere ry’igihugu. Igihugu kirangwamo ruswa ibikorwaremezo nk’’amavuriro, amashuri n’imihanda ntibyubakwa cyangwa byakubakwa bikubakwa nabi..”
Umuvunyi Mukuru avuga ko kubera izi ngaruka zikomeye ruswa igira, Leta y’u Rwanda yahisemo politiki yo kutihanganira umuntu wese wijandika mu bikorwa bya ruswa (zero tolerance to Corruption) hakaba harashyizwe inzego zitandukanye zo kurwanya ruswa n’amategeko ndetse n’ingamba.
Avuga ko hari byinshi byakozwe bikaba bigaragara ko u Rwanda ubu ruri ku mwanya wa mbere mu karere mu kurwanya ruswa, no ku mwanya wa 49 ku rwego rw’Isi, ariko hakiri byinshi byo gukora kugirango ruswa irandurwe burundu.
Ati “ bisaba rero ubufatanye bukomeye kuko kurwanya ruswa n’urugamba rutoroshye rusaba intwaro zishingiye ku bunyangamugayo no guhuriza hamwe kw’abatuye igihugu hamwe n’inzego. Gutsinda uru rugamba rero bisaba ubwitange no kumva ko ari inshingano ya buri wese. Ariko dufatanyije hamwe nta kabuza uru rugamba tuzarutsinda…”
Iki cyumweru kandi cyaranzwe n’ihuriro ry’urubyiruko, aho Umuvunyi Mukuru avuga ko hahurijwe hamwe urubyiruko ruturutse mu turere twose tw’igihugu, harimo abagize amahuriro yo kurwanya ruswa, abakorerabushake b’urubyiruko n’urundi rubyiruko ruturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Insanganyamatsiko y’uwo munsi yari “uruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo kurwanya ruswa” nk’abagize igice kinini cy’Abanyarwanda akaba ari narwo rufite uruhare runini cyane mu gukumira ruswa, mu kuyanga no kwanga kuyitanga, gutanga amakuru no kugira umuco w’ubunyangamugayo.

Abanyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa bashimiwe
Urwego rw’Umuvunyi kandi rwahuje ibikorwa n’inzego nk’aho rwahuje n’icyumweru cy’ubucamanza, aho inzego zose zirimo urukiko rw’ikirenga, na buri rwego rugize urwego rw’ubutabera harimo ubucamanza, harimo polisi, RIB…haganiriwe ku nsanganyamatsiko ireba ibyuho bya ruswa mu nzego z’ubutabera, buri rwego rukaba rwarongeye gusuzuma uko rushyira mu bikorwa inshingano harebwa ahari intege nke n’uburyo ruhana abakozi barwo mu gihe habayeho kunyuranya n’amahame y’umwuga.
Ati “ amahame y’umwuga ni ukuvuga hari amakosa ashobora gukorwa mu buryo buri administratif, imitangire ya serivisi, hari na ruswa. Buri rwego rero rwagaragaje uko ruhagaze, ku munsi w’ejo (kuwa Gatatu) ho twahuriye mu nzego zitandukanye tuganira ku bijyanye n’ibyuho mu mitangire y’amasoko ya leta, ahagaragajwe ko hari ibyuho mu mategeko bigomba gukosorwa vuba vuba, ariko no mu mikorere ubwayo.”
Mu mikorere cyane cyane ngo ni ho hari ikibazo kuko amategeko ubwayo asobanutse yo kurwanya ruswa nk’aho ibihano byazamuwe, icyaha cya ruswa cyabaye icyaha kidasaza, hafashwe ingamba zo gufatira umutungo wanyerejwe n’ibiwukomokaho.
Ikindi cyaganiriweho n’ikijyanye n’imyubakire, imitangire y’ibyangombwa, ahagaragajwe ibyuho ariko n’ingamba.
Abafashe ijambo kuri uyu munsi kandi bagarutse ku bibazo bitandukanye bikigaragara mu kurwanya ruswa, nk’aho Umuvunyi Wungirije, Mukama Abbas, yagarutse ku kuba hakiri intege nke mu guhana abakekwaho ruswa, nk’aho yatanze urugero rw’aho abaturage batunga urutoki ku muntu uba ufite imitungo ariko hadasobanutse aho yayikuye, aho rimwe na rimwe hakekwa ko ari “umushumba” uragiye imitungo yavuye muri ruswa, amakuru agatangwa, ubugenzacyaha bukazamo, ubushinjacyaha, ariko yagera mu bucamanza umuntu agafungurwa.
Ati “Ubushinjacyaha bukoze dosiye kuko umuntu ntiyasobanuye aho imitungo yayivanye, ariko kubera ko inkiko zigenga, byagera hariya, ubushinjacyaha bwakoze dosiye buzi ko koko byose birahari, ariko umuntu agafungurwa kubera ko ubucamanza burigenga, inkiko zirigenga, ikibazo kikazabonerwa…umuturage akakubwira ariko, murambwira iki? Ko nabahaye amakuru ko umuntu yavuyemo?, bica intege,”
Umuvunyi wungirije yakomeje avuga ko ibi bituma abaturage bacika intege bakanga no kongera gutanga amakuru kikaba ari ikibazo kigomba gushakirwa igisubizo.
Minisitiri muri perezidansi, Judith Uwizeye, yavuze ko Afurika ifite icyerekezo cya 2063 cyangwa se “Afurika twifuza” kivuga ko ruswa izaba ari amateka icyo gihe, ubushakashatsi bunyuranye bukorwa mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga bukaba bugaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe mu gukumira no kurwanya ruswa, ariko hakiri urugendo.
Ati “ Ariko nubwo ubushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza, ntibyatuma twirara kuko urugendo murumva y’uko rukiri rurerure,”

Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye
Yakomeje avuga ko ari ngombwa kureba aho igihugu kigeze n’aho kigana kuko ari byo bituma kimenya ingamba zikwiriye gufatwa n’umurego izo ngamba zikwiriye kugenderaho.
Ati “ dukurikije imiterere ya ruswa n’uburyo itangwamo, ntabwo nabura kuvuga ko isa na cya kibuye cy’urubura kigaragara ari gitoya hejuru y’amazi, ariko munsi kikaba ari ikibuye kinini cyane. Ibi bishatse kuvuga ko amafaranga agaragara agenze kuri ruswa, ni ayagaragaye nyine. Ariko aba yagiye yo aba ari menshi abantu batashoboye kumenya,”
Avuga ko kugirango kurwanya ruswa birusheho gutanga umusaruro hakwiye kongera ingamba zirimo; gukomeza kurushaho ubufatanye bw’inzego no kwimakaza uruhare rw’umuturage muri uru rugamba kuko “umuturage ugenerwa serivisi atari muri uru rugamba abafata ingamba ntacyo bashobora kugeraho”.
Ikindi, ni uko buri rwego urwako rwashyiraho ingamba zo kurwanya ruswa kandi rugakurikirana uko izo ngamba zishyirwa mu bikorwa, ababyeyi nabo mu miryango bakagira uruhare mu kuganira hagati yabo ndetse n’abana bakagerageza kubatoza ubunyangamugayo bagakura banga ruswa ndetse buri muryango ukabishyira mu mihigo.
Yagarutse kandi ku madini avuga ko nayo afite inshingano zo kwibutsa abayoboke ko ruswa ari icyaha.
Ati “ Nibyo koko ruswa ni icyaha mu mategeko y’Imana..ni na byiza ko abahagarariye amadini hano bitabiriye uyu muhango, ntabwo biteye ipfunwe cyangwa ikibazo umubwiriza kuba yategura ikigisho cyo kumvisha abayoboke ko ruswa ari icyaha gihanwa n’Imana ndetse kigahanwa n’amategeko y’igihugu cyacu.”
Mu buryo rero Urwego rw’Umuvunyi rwashyizeho ushobora gukoresha utanga amakuru kuri ruswa, harimo guhamagara kuri nimero itishyuzwa ya 199, kohereza ubutumwa bugufi kuri nimero ya 1990 nayo itishyirwa, kohereza ubutumwa unyuze kuri website y’Urwego rw’Umuvunyi, www.ombudsman.gov.rw, cyangwa ukohereza ibaruwa ku Rwego rw’Umuvunyi ku gasanduku k’iposita: 6269. Ushobora kandi gushyira ubutumwa mu dusanduku tw’ibitekerezo turi ahantu hatandukanye twashyizweho n’Urwego rw’Umuvunyi.


