Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iratangaza ko icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika u Rwanda muri gahunda ya AGOA kubera guca caguwa ari uburenganzira bwazo.
Itangazo rirebana n’iri hagarikwa ry’iyi minisiteri rikaba rivuga ko icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika kohereza imyenda hakuweho imisoro muri Amerika muri gahunda ya AGOA kije gikurikira icyemezo cy’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburazirazuba cyo kongera imisoro ku myenda ya caguwa hagamijwe guteza imbere ibikorerwa muri ibyo bihugu.
Kuwa 29 Werurwe nibwo Perezida Donald Trump, yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere u Rwanda nirutisubiraho mu kubahiriza ibisabwa mu itegeko rya AGOA, ryorohereza ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara gushora ibicuruzwa byabyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ruzahagarikwa.
Perezida Trump akaba yaratangaje ko u Rwanda ruzahagarikwa muri AGOA bitewe n’uko ngo rwashyizeho imbogamizi ku iyinjizwa ry’imyambaro yakoreshejwe ituruka muri Amerika.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika rikaba ryaravugaga ko guhagarika by’agateganyo ibicuruzwa by’u Rwanda kuri iri soko ari byo bikwiye kurusha kuruvanamo burundu kandi byerekana umuhate wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda mu gukemura ibi bibazo.
Ni mu gihe minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yari aherutse gutangaza ko mu bucuruzi u Rwanda rukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), nta mafaranga menshi rwinjiza binyuze muri gahunda ihuza icyo gihugu n’iby’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara (AGOA), nyamara iri kwifashishwa mu kwamagana ibihugu byaciye intege caguwa, bishaka guteza imbere inganda zabyo.
Itangazo rya minisiteri y’ubucuruzi rikaba rivuga ko AGOA ari gahunda y’iterambere igenewe ibihugu bya Afurika, birimo n’u Rwanda, igamije kuzamura ubucuruzi binyuze mu byoherezwa mu mahanga, ariko gukuraho inyungu u Rwanda rwakuraga muri AGOA bikaba ari icyemezo kiri mu bubasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


