Gusabira Umunyarwanda kwirukanwa mu kazi katamunaniye ni akarengane- Lion Manzi ku kibazo cya Tierra

Sangiza iyi nkuru

Umu-MC akaba n’umuhanzi w’imyemerere ya Kirasita, Lionel Manzi, yamaganye abasaba ko Kapiteni w’Amavubi mu bagore mu mukino wa Baskeball, Tierra Monay Henderson, yakwirukanwa kuko yagaragaje ko akunda abo bahuje igitsina.

Tierra kuwa 21 Gicurasi 2021 abinyujije kuri instagram, yaterewe ivi, asabwa n’uwitwa Amanda kuzamubera uwo bazabana ibihe byose. Na we yavuze yego.

Hari ababyamaganye, bavuga ko yakoze ibihabanye n’umuco nyarwanda. Hari abasabye ko yakwamburwa ubwenegihugu ndetse akirukanwa mu Mavubi. BYINSHI WASOMA: https://bwiza.com/?Basketball-Kapiteni-w-Amavubi-y-abagore-yambitswe-impeta-n-uwo-bahuje-igitsina

Manzi Lion we siko abibona. Kuri Twitter, yatanze igitekerezo kuri iyi ngingo ati ” Kugira imyemerere itandukanye bibaho kandi n’uburenganzira bwa buri Munyarwanda. Gutwerera iyo myemerere umuco dusangiye twese n’ukuvanga amasaka n’amasakaramentu. Gusabira umunyarwanda kwirukanwa mu kazi katamunaniye ni akarengane. Kumusabira kwamburwa ubwenegihugu n’ishyano.”

Akomeza agira ati ” Nta Munyarwanda ufite uburenganzira ku Bunyarwanda kurusha undi. Naho ibyo bindi byo, tugendeye ku buzima bwite bw’abantu tubakura mu kazi n’igihugu, ngirango nta n’umwe muri twe wagasigaraho cyangwa ngo agisigaremo.”

Ibyabye kuri Tierra byateje impaka kuri Twitter, bamwe babinnyega abandi bavuga ko nta kubitindaho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gusabira Umunyarwanda kwirukanwa mu kazi katamunaniye ni akarengane- Lion Manzi ku kibazo cya Tierra
    Yes Lion Manzi.Ibyo uvuga ni ukuli.Nta ntungane ibaho.Udakora ubutinganyi,arasambana cyangwa abakora ibindi byaha.Abakoze genocide,ntabwo bali abatinganyi.Nabo se tubambure ubwenegihugu???

  2. Gusabira Umunyarwanda kwirukanwa mu kazi katamunaniye ni akarengane- Lion Manzi ku kibazo cya Tierra
    Yes Lion Manzi.Ibyo uvuga ni ukuli.Nta ntungane ibaho.Udakora ubutinganyi,arasambana cyangwa abakora ibindi byaha.Abakoze genocide,ntabwo bali abatinganyi.Nabo se tubambure ubwenegihugu???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *