Guterres abona ko ibinyampeke Putin yemereye Afurika ari ‘ibihendabana’

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) abona ko ibinyampeke Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya aherutse kwemerera bimwe mu bihugu bya Afurika ari nk’ibihendabana.

Mu nama yahuje u Burusiya na bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika, yabereye mu mujyi wa Saint Petersburg, Putin yabasezeranyije ko igihugu cye kizaba ibyo bayoboye impano y’amatoni ibihumbi y’ibinyampeke.

Ni impano yemeye nyuma y’aho afashe icyemezo cyo gukura u Burusiya mu masezerano yabwo na Ukraine yo kurekura ibinyampeke byaheze ku byambu kubera intambara, bikajyanwa ku isoko mpuzamahanga. Yasobanuye ko impamvu yabimuteye ari uko urundi ruhande hari ibyo rutari kubahiriza.

Guterres mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i New York kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023, yatangaje ko iminsi 10 yonyine nyuma y’aho u Burusiya bwikuye muri aya masezerano, ibiciro by’ibinyampeke ku isoko mpuzamahanga byazamutseho 10%.

Uyu muyobozi yasobanuye ko aya masezerano yari gutuma harekurwa toni z’ibinyampeke zibarirwa mu mamiliyoni, bityo rero ngo impano Putin yemereye ibihugu byo muri Afurika ni nke cyane.

Yagize ati: “Birasobanutse ko mu gihe cyo gusohora miliyoni na miliyoni z’amatoni y’ibinyampeke, birasobanutse ko…bizatuma ibiciro bizamuka. Rero ntabwo impano ntoya kuri bimwe mu bihugu ari yo izakemura ibibazo bigira ingaruka kuri buri wese, buri hantu.”

Aya masezerano yari yarashyizweho umukono muri Nyakanga 2022, bigizwemo uruhare na Turukiya ndetse na UN. U Burusiya bwayavuyemo hamaze koherezwa toni 33 z’ibinyampeke, gusa bwizeza ko ibitarubahirijwe nibyubahirizwa, buzayasubiramo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *