Guterres yasabye ibihugu byo muri UN kohereza ingabo muri Haà¯ti

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yahamagariye ibihugu biwugize kohereza ingabo muri Haà¯ti kugira ngo zifashe inzego z’umutekano zaho guhangana n’amabandi asa n’ayafashe ubutegetsi.

Guterres mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Nyakanga 2023, yasobanuye ko mu ruzinduko yagiriraga muri Haà¯ti, yasanze amabandi yarafashe bugwate abatuye muri iki gihugu.

Yagize ati: “Amabandi akomeye afite igice kinini cy’abantu ba Haà¯ti. Port-au-Prince izengurutswe n’udutsiko twitwaje intwaro dufunga imihanda, tukagenzura ibiribwa na serivisi z’ubuvuzi, dusubiza inyuma ibikorwa byo gutanga ubufasha.”

Umukuru wa UN yakomeje ati: “Inyamaswa z’amabandi ziri gukoresha ishimuta no gusambanya ku ngufu nk’intwaro yo gutera ubwoba abaturage bose. Numvise ubuhamya bubabaje bw’abagore n’abakobwa basambanyijwe n’abantu batwitswe ari bazima. Isi igomba kugira icyo ikora, ikarandura uru rugomo n’umutekano muke.”

Ashingiye ku busabe bwa Leta ya Haà¯ti bwo mu Kwakira 2022, Guterres yasabye akanama ka UN gashinzwe umutekano gutegura uburyo ibihugu bigize uyu muryango byatangira kohereza abasirikare, bagafasha Polisi y’iki gihugu mu kugarura umutekano.

Yagize ati: “Ndasubiramo: Ntabwo turi gusaba misiyo y’igisirikare cyangwa ya politiki ya UN. Turi gusaba ko abarinda umutekano bakoherezwa n’ibihugu bigize uyu muryango kugira ngo bifatanye na Polisi ya Haà¯ti mu gutsinda no kumenesha aya mabandi no kugarura umutekano hirya no hino mu gihugu. Polisi kandi ikeneye amafaranga, imyitozo n’ibikoresho.”

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame uri mu ruzinduko mu bihugu bigize umuryango w’ibirwa bya Caraà¯bes, aherutse guhura na Minisitiri w’Intebe wa Haà¯ti, wamutakambiye, amusaba ko yamufasha guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke cyugarije igihugu cye.

Nyuma y’ikiganiro cya bombi, hari amahirwe y’uko u Rwanda ruzoherereza Haà¯ti abasirikare mu gihe cya vuba, ubwo ibisabwa byose bizaba bimaze kuboneka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *