Gutoranya Abarinzi b’Igihango bizakorwa ku nzego zose z’igihugu na diaspora – NURC

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo kumenya, kumenyekanisha no guha agaciro ibikorwa ntangarugero mu bumwe n’ubwiyunge byakozwe n’Abanyarwanda ubwabo himakazwa ubunyarwanda; i Karongi ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ifatanyije na Unity club bateguye inama yari igamije gusobanura icyo gikorwa.

Nk’uko byasobanuwe kuwa 28 Nyakanga na Bwana Renzaho Giovani, umukozi muri komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC), gutoranya aba bantu biswe”Abarinzi b’igihango” bizakorwa mu nzego z’Akagari, Umurenge, Akarere, Diaspora ndetse no ku rwego rw’Igihugu.

e46c59f512

Mu gutoranya Abarinzi b’igihango hazasuzumwa ubudashyikirwa n’imyitwarire yihariye ishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda mu bihe bikomeye byaranze amateka y’Igihugu birimo; Igihe cy’itangira ry’urugamba rwo kubohora Igihugu, kuvuka kw’amashyaka menshi, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma y’aho ndetse n’igihe cy’inkiko gacaca na nyuma yazo. Umurinzi w’igihango kandi ngo ashobora no kuba uwatabarutse waranzwe n’indangagaciro z’ubunyarwanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Bwana Renzaho Giovani yavuze kandi ko gutoranya Abarinzi b’Igihango bizajya bikorwa buri mwaka, ati:”Icyo gihe hazanasuzumwa ko nta murinzi w’igihango wateshutse kuri imwe mu ngingo zashingiweho agirwa Umurinzi w’igihango…”

RTEmagicC_DSC01735_01.JPG

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Jabo Paul, yasabye Uturere gukurikirana neza icyo gikorwa no kugishishikariza abaturage kugira ngo hazatoranywe ubikwiye koko.

Iki gikorwa cyatangiye mu mwaka ushize wa 2015, ahatoranyijwe Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu bagera kuri 17. Muri uyu mwaka ibikorwa nyirizina bizatangira mu Turere guhera mu kwezi kwa Kanama 2016.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *