Umugore aratabaza ngo bamugire inama y’icyo yakora nyuma y’uko yanze gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo we kubera ubuto bw’inzu batuyemo ituma abavandimwe bumva ko yaryohewe igihe bari muri icyo gikorwa.

Uyu mugore utifuje ko izina rye ritangazwa yavuze ko yasabye umugabo we ko bakwimukira mu nzu nini aranga, kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kumwangira gutera akabariro none byamuviriyemo gushyamirana nawe.
Yagize ati”nkimara kubana n’umugabo wanjye twabaye mu kazu gato ndabyemera, nyuma nza gutwita musaba ko twakwimuka arambwira ngo tuzimuka ngiye kubyara”.
Yakomeje agira ati” Kuva icyo gihe hashize imyaka 2 turi muri yanzu kandi abavandimwe be bahora baza kudusura ndetse bamwe bakanahaba igihe baje mu bikorwa byabo bibasaba gucumbika mu mujyi”.
Ibi ngo bituma iyo akoze imibonano mpuzabitsina n’umugabo we buri wese yumva kuko ngo baba baryohewe, none kugeza ubu yahisemo kumwangira hato ngo atabyuka bamuha urw’amenyo akamwara.
Uyu mugore ngo akomeza gusaba umugabo ko bakwimukira mu nzu nini bakabona uko bisanzura, ariko aranga amubwira ko bazimuka yabishatse none aribaza niba agomba kwihangana kugeza igihe atazi bazimukira cyangwa niba azacamuca inyuma dore ko abikumbura ariko akagira rutangira!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


