Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018 ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 24 Umunsi ngarukamwaka wo Kwibohora, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, ibirori byo kwizihiza uwo munsi byabereye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Miyove, Umushyitsi Mukuru akaba yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney. Ibyo birori byitabiriwe kandi na Depite Kabasinga Chantal, Col Sam Baguma, Umuyobozi w’Ingabo Bde 503 n’abandi Bayobozi batandukanye ndetse n’abaturage benshi.
Mu ijambo yagejeje ku Banyagicumbi n’abaturage b’Intara y’Amajyaruguru muri rusange, Guverineri Gatabazi yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bwitange yagize ayobora urugamba rwo kubohora Igihugu n’abagituye. Yashimiye kandi ingabo zahoze ari iza RPA ndetse n’abaturage b’Akarere ka Gicumbi ku ruhare bagize kugira ngo Abanyarwanda bagere kuri uku kwibohora.
Guverineri Gatabazi yavuze ko ubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye, hasigaye gukomeza kurwana urugamba rw’iterambere. Ni muri urwo yasabye abatuye Abanyagicumbi n’abaturage b’Intara y’Amajyaruguru muri rusange, kubyaza umusaruro amahirwe ahari, bagakora cyane, bakiteza imbere bakanateza imbere Igihugu.
Yabasabye kandi kwibohora ibiyobyabwenge, birimo kanyanga ikunze kugaragara mu Karere ka Gicumbi, aho yinjira iturutse mu Gihugu cya Uganda, kwibohora umwanda, magendu n’ibindi byose byabasubiza inyuma.
Guverineri Gatabazi yagize ati, “Kanyaga n’ibindi biyobyabwenge bigomba guhagarara guhera uyu munsi, ntabwo tuzemera kuyobobwa n’ibiyobyabwenge kandi twaribohoye”.
Guverineri Gatabazi yasabye kandi Abayobozi gukomeza guha serivisi nziza abaturage no kubarinda akarengane kuko ari ko kwibohora nyakuri.
Yashoje ijambo rye asaba abaturage gukomeza gushyira hamwe no gufatanya mu rugamba rw’iterambere.
Â



