Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yabisabye muri iki cyumweru mu nama nyunguranabitekerezo ku rwego rw’Intara ku ivugururwa rya Politiki n’Itegeko ry’Amakoperative. Iyi nama yayobowe na Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney, yitabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, ACP Rutikanga Rogers, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara, Col Ngiruwonsanga JB, Abayobozi b’Uturere Bungirije bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu, abahagarariye Ikigo gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) n’abahagarariye Amakoperative atandukanye.
Guverineri Gatabazi yagaragaje ko Amakoperative akunze kugaragaramo ibibazo bitandukanye, birimo imiyoborere n’imicungire mibi y’umutungo, aho amakoperative menshi biyaviramo guhomba no gusenyuka atageze ku ntego zatumye ashingwa. Ni muri urwo rwego yasabye ko mu kuvugura itegeko rigenga amakoperative, abanyamuryango bayo barushaho kwegerwa kugira ngo bagire uruhare mu gutanga ibitekerezo, bityo iryo tegeko rizasohoke rije gusubiza ibibazo bitandukanye biyarimo kandi rizayafashe kugera ku ntego zayo.
Guverineri Gatabazi yifuje ko mu itegeko rigiye kuvugururwa hazagaragaramo ingingo zihana abantu banyereza amafaranga ya koperative nk’uko bimeze ku banyereza amafaranga ya Leta, kuko nk’uko yabisobanuye, iyo abantu bashyize hamwe amafaranga bagakora koperative , icyo gihe uwo mutungo ntuba ukiri uw’umuntu umwe ku giti cye ku buryo yawigengamo uko ashaka, ahubwo ko uhindutse inyungu rusange, akaba ari na yo mpamvu ugize uruhare mu kuwunyereza aba akwiye gukurikiranwa nk’uwanyereje umutungo wa Leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guverineri Gatabazi yashishikarije kandi abanyamuryango b’amakoperative kutemera ko umutungo wabo ucungwa nabi, ko igihe bibaye bakwiye gufata iya mbere mu kubigaragariza inzego z’ubuyobozi. Yaboneyeho kwibutsa abayobozi ko bakwiye gukurikirana imikorere y’amakoperative, ahari ibibazo bagatabara hakiri kare, kuko byagaragaye ko ibibazo biza mu buyobozi amazi yarenze inkombe, aho akenshi usanga umutungo wararangije kwibwa cyangwa kunyerezwa.
Agaruka ku Bayobozi bo mu nzego za Leta bibaza impamvu batabareka ngo bajye mu buyobozi bw’Amakoperative, Guverineri Gatabazi yavuze ko icyifuzo ari uko Abayobozi bakora akazi kabo ko kureberera no kurenganura abaturage bari mu makoperative aho kugira ngo bajye kwivanga mu micungire n’imiyoborere yayo, kuko nta kuntu umuyobozi mu rwego runaka rwa Leta yaba ari n’umuyobozi wa koperative ngo azagire imbaraga zo kugenzura no kugaragaza ibyo yagizemo uruhare
mu kwangiza nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’Intara y’Amajyaruguru ikomeza ivuga.
Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo bitandukanye bizagira uruhare mu kuvugurura Itegeko rigenga amakoperative ryo muri 2006 ryari risanzweho, kuko nk’uko byagaragajwe hari ibyuho byarigaragaragamo bigatuma Amakoperative atagera ku ntego yayo uko bikwiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


