Umugore witwa Maniraguha Claudine wo mu Kagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Cyanika muri Burera, wabyariye mu nzira abana batatu b’impanga ubwo yavaga gutora Abadepite yasuwe na Guverineri w’Intara y’amajyaruguru amushyira igikoma cy’ubyeyi.

Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV, yagiranye n’umunyamakuru wa bwiza.com yavuze ko yagiye gusura uyu mubyeyi mu rwego rwo kumutabara , kumuhemba nk’umubyeyi nk’umuntu usanzwe udafite ubushobozi , bitoroshye ko hari ibyo yakwishoboza ako kanya kuko uyu muryango ubyaye bwa gatanu, ugize abana barindwi , umukuru akaba afite imyaka 14.
Ati: ” kwari ukumutabara bitewe n’ubushobozi buke uyu muryango usanzwe ufite, niyo mpamvu twagiye kumusura ngo tumushyire igikoma cy’umubyeyi, tunamushimire.”
Guverineri Gatabazi yavuze ko kandi ko uyu mubyeyi bigaragaza urukundo afitiye igihugu n’agaciro yahaye iki gikorwa.

Maniraguha Claudine, yavuze ko yabyutse mu gitondo yumva munda araribwa nkuko bimaze iminsi bimugendekera, ariko kubera guha amatora y’abadepite agaciro arihangana ajya gutora, uyu muryango kandi bivugwa ko uba mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.
Uyu mubyeyi yabyaye abana batatu b’abakobwa avuye gutorera kuri site y’itora iri muri aka kagari. Foto src Kigalitoday
Uyu mugore yari asanzwe afite abana bane, nyuma yo kubyara impanga eshatu ubu agize agize umuryango w’abana barindwi.




