Guverineri Mufulukye arashimira ingabo za FPR/Inkotanyi zahagaritse jenoside zikagarurira Abanyarwanda icyizere cyo kubaho

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba, Bwana Mufulukye Fred arashima ubutwari bw’ingabo za FPR/Inkotanyi zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi, ubu Abanyarwanda bakaba bishyira bakizana mu iterambere ry’igihugu.

Yatangaje ibi ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma, Intara y’I Burasirazuba abereye umuyobozi, ku wa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018, hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’Intumwa za rubanda, abahagarariye ingabo na Polisi n’izindi nzego, Guverinero Mufulukye yagarutse ku butwari bw’ingabo za FPR/Inkotanyi.

Ati “ Turashimira Ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 zikanatabara Abatutsi bicwaga, zikongera kugarurira Abanyarwanda icyizere cyo kubaho, ubu buri wese abayeho neza, arakora ibimuteza imbere ntawe umukoma mu nkokora”.

Muri uyu muhango kandi, Guverineri yasabye abaturage ko gahunda zose zateganyijwe muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bazigira izabo bakazazitabira uko zateganyijwe kandi bakaba hafi Abarokotse Jenoside, mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiyubaka no gutera imbere.

Guverineri yaboneyeho n’akanya ko gushimira abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, ku bw’ubutwari bagaragaje mu kwiyubaka, baharanira kubaho.

Ati “Turashimira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri iyi Ntara kuko amateka banyuzemo aremereye atabaheranye, ahubwo bagatera indi ntambwe yo guharanira kubaho neza no kubana neza n’Abanyarwanda bose”.

Abarokokeye Jenoside bo muri uyu murenge wa Gashanda [hahoze ari Segiteri Ruyema, Komine Sake] bagarutse ku ruhare rw’uwari umudepite witwaga Mutabaruka Sylvain mu gushyira mu bikorwa Jenoside ayishishikariza abandi kuko ngo ariwe wishe umututsi wa mbere mu ruhame agamije gutinyura abandi.

b1
Abayobozi batandukanye bari bifatanyije n’abatuye umurenge wa Gashanda mu bikorwa byo kwibuka

b2 b3

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *