Guverineri Ndima yasabye abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru kwirinda kwibasira Ingabo za EAC

Sangiza iyi nkuru

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Gen. Constant Ndima, yahamagariye abaturage kwirinda kwibasira imitwe y’ingabo z’akarere ka EAC. Iki cyifuzo gikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, itariki ya 8 Werurwe n’umuvugizi we, Lt. Col. Guillaume Ndjike Kaiko .

Nk’uko iri tangazo rivuga, aba basirikare, cyane cyane Abanyakenya n’Abarundi, bamaze koherezwa mu karere ka Goma bahari mu rwego rw’amasezerano y’akarere yemewe na Rpubulika ya Demokarasi ya Congo.

Lt. Col. Ndjike ati: “Ingabo zinyuranye zoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru, mu rwego rw’ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, zihari mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe mu gihe cya Luanda, ibiganiro byabereye i Nairobi na Addis Abeba, n’abakuru b’ibihugu byose bya Afurika y’Iburasirazuba, igihugu cyacu kibarizwamo, hagamijwe gukemura mu mahoro, intambara y’ubushotoranyi ikomeje mu gihugu cyacu, ”

Ubuyobozi bw’intara kandi nk’uko tubikesha Radio Okapi, bwasabye bushimitse abaturage kwirinda ibitero byakwibasira ingabo zinyuranye z’uwo mutwe w’akarere, kugira ngo “batagwa mu mitego itandukanye yashyizweho n’umwanzi”.

Kuri uyu wa Gatatu, itsinda ry’abagore, ahatangirijwe ibikorwa by’ukwezi bijyanye n’uburenganzira bw’umugore na Guverineri w’Intara, i Goma, basabye ko ingabo za EAC ziva ku butaka bwa Congo, kubera kutagira uruhare mu guhagarika intambara ya M23.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Guverineri Ndima yasabye abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru kwirinda kwibasira Ingabo za EAC
    abo bagore bari bamaze guhaga, bazi izo ngabo zaraje gute?Bazabaze abasinye amasezerano yo kuzemererza kuza aho ubundi babone kujya kuzamagana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *