Guverineri w’Intara ya Mombasa iri mu zigize igihugu cya Kenya, Hassan Joho, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma ya videwo ye yagiye hanze aririmba indirimbo ‘Katerina’ y’umuhanzi Bruce Melody.
Amashusho ya Guverineri Joho usanzwe ari umunyabirori, yashyizwe hanze bwa mbere ahagaragara na mugenzi we Mike Sonko uyobora Umujyi wa Nairobi, mbere yo gusamirwa hejuru n’abazi uriya muyobozi batandukanye.
Muri iyo Videwo y’amasegonda 18, Guverineri Joho yagaragaye aririmba ijambo ku rindi indirimbo Katerina ya Bruce Melody, bigaragara ko ayizi yose.
Ati: “I wanna look at you Baby kidogo, Katerina, say whatever she’s my new lover, I deserve her. I wanna look at you Baby kidogo, Katerina, say whatever, she’s my new lover.”
Abakurikirana Mayor w’Umujyi wa Nairobi ku rubuga rwa Instagram bagize byinshi bavuga kuri Guverineri Joho, gusa abenshi bahurije ku kuba bamushimye cyane banamugaragariza urukundo bamukunda.
Guverineri Joho azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu kugaragara muri za videwo zitandukanye, gusa yamamajwe cyane n’ingendo zihenze yajyaga akorera i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu agiye gusura Railla Odinga uri mu banya-Politiki bakomeye muri Kenya.
Azwi kandi kubera umurava akomeje gukoresha mu rugamba rwo kurwanya Covid-19 muri Kenya.
Hassan Joho si we munyamahanga wa mbere ugaragaye aririmba indirimbo y’umuhanzi w’Umunyarwanda, kuko no mu mwaka ushize Sadio ManĂ© ukinira Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza yagaragaye yumva indirimbo Slowly ya Meddy, bigashimangira buryo ki abahanzi Nyarwanda bakomeje kuzamuka ku ruhando mpuzamahanga.


