Dr Ngirente imbere y'abagize inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Gatanu

Guverinoma iri gukosora ibikorwaremezo bibangamira ibindi: Dr Ngirente

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda iri gukosora ibikorwaremezo bibangamira cyangwa bisenya ibindi, by’umwihariko imihanda n’ibigo by’amashuri.

Ni igisubizo yahaye umudepite Dr Frank Habineza kuri uyu wa 30 Kamena 2023, ubwo yasobanuriraga abagize inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, gahunda za guverinoma zo gucunga no guhangana n’ibiza.

Dr Habineza, mu mwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo, yabwiye Dr Ngirente ko gahunda yo kubaka ibikorwaremezo ikwiye kuvugururwa, kuko hari ibyubakwa nabi cyangwa ahantu habi, bikangiza ibindi, inzu z’abaturage cyangwa umutungo wabo.

Dr Ngirente yasubije ko guverinoma ko itakwemera ko nk’umuhanda usenyera abaturage. Ati: “Ntabwo twakwemera ko umuhanda wakabaye usenyera abaturage. Wubatse ishuri, rigomba kuba ritari ishuri rije gusenyera abaturage. Wubatse ibitaro, hari aho twagiye twubaka ibitero, munsi y’ibitaro, amazi y’ibitaro agasenya ishuri rihari.”

Yasobanuye ko gahunda yo gukosora ibikorwaremezo byangiza ibindi yatangiye. Ati: “Icyo turimo kwanga ubu ni ukubaka kimwe cyasenyera ikindi. Dukore inyubako icunga neza ibikorwaremezo bindi. Ku cyabaye mu mihanda yubatswe mbere, mu mashuri yubatswe mbere, agacunga amazi nabi, turimo gusubira inyuma tubitunganya.”

Dr Ngirente yavuze kandi ko hari amashuri yubatswe mbere bigaragara ko ashobora kuzasenywa n’inkangu. Ayo nayo guverinoma ngo iri kuyubakira inkuta ziyakingira. Ati: “Twubatse amashuri nko mu gihe gishize, dusanga afite imikingo. Ubu turimo gusubira inyuma, duha buri shuri retaining wall aho tubona cyane cyane yazagwirwa n’inkangu, cyane cyane tubikora mu burengerazuba bw’u Rwanda.”

Minisitiri w’Intebe yijeje abagize inteko ishinga amategeko ko guverinoma izakosora imishinga yose yarangiye, bikaza kugaragara ko ifite ibibazo.

Dr Ngirente imbere y'abagize inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Gatanu
Dr Ngirente imbere y’abagize inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Gatanu

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *