Guverinoma y’u Burundi yateye utwatsi iby’ibiganiro bihuza Abarundi byari byatangajwe n’umuhuza

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa perezidansi y’u Burundi, Willy Nyamitwe, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko guverinoma y’u Burundi nta kintu irabona cyiyemeza ko hari inama iyo ari yo yose iteganyijwe I Arusha mu gihe umuhuza mu biganiro by’Abarundi aherutse gutangaza ko kuwa 02 Gicurasi ibi biganiro bizatangira.

Willy Nyamitwe avuga ko guverinoma y’u Burundi yagombaga kubanza kubazwa, hakumvikanwa ku bantu bagomba gutumirwa muri ibi biganiro, hakumvikanwa itariki bizabera n’aho bizabera. Ibi rero ngo kuva bitarubahirizwa, guverinoma y’u Burundi ifata ibiri kuvugwa nk’ibihuha mu gihe itegereje ko ubutumire bunyuzwa mu nzira zemewe kandi zizwi nk’uko ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru kivuga.

rps20160426_161309-600x599
Willy Nyamitwe

Nta biganiro n’abahisemo ubugizi bwa nabi

Guverinoma y’u Burundi ikomeje gushimangira ko itazagirana ibiganiro n’abo yita abagizi ba nabi, aho umuvugizi wa perezidansi yakomeje avuga ko nta muntu ushobora guhezwa mu biganiro kubera ko ari ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko ngo bamwe bazabuzwa n’amategeko n’imyanzuro itandukanye.

Yavuze ko abantu bahisemo inzira y’amahoro ari bo bonyine bemerewe gutumirwa muri ibi biganiro, ariko ngo abahungabanyije ubuzima bw’abaturage, abashatse guhirika inzego zatowe muri demokarasi cyangwa abifatanyije n’abitwaje ibirwanisho batazatumirwa mu biganiro bihuza Abarundi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *